Ikibazo kizamuka ry’ibiciro ry’ibiribwa mu Rwanda gikomeje kuba ingorabahizi, aho amavuta ndetse n’isukari ari bimwe mu biribwa byazamutse ku biciro ku rwego biri kugora bamwe kubihaha,Minisitiri w’ubucuruzi n’Inganda Habyarimana Béata yatangaje ko iri zamuka rishingiye kukuba hari ibihu u Rwanda rwatumizagamo ibi bicuruzwa ariko kugeza ubu inganda zibikora zikaba zitari gukora muri ibi bihe.
Ntagihe kinini cyane gishize ibiciro byabimwe mu bicuruzwa bizamutse ku biciro byari bisanganywe cyane amavuta,ifarini,isabune,isukari n’ibindi bitadukanye.U Rwanda rusanzwe rugira isukari itunganyirizwa imbere mu gihugu ingana na 10% byumvikane ko isukari nyinshi itumizwa hanze.
Habyarimana Béata, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ndetse iki kiganiro kikaba cyari kitabiriwe na Dr Ngirente Edouard Minisitiri w’intebe, yavuze ko mu myaka ishize, u Rwanda rwari rufite umuntu waruzaniraga nibura nka 35% by’isukari ikoreshwa mu gihugu ariko haje kubamo ikibazo cy’uko muri iki gihe cy’imvura inganda akorana nazo zitari gukora neza.
Ati “Muri iki gihe cy’imvura inganda zitunganya isukari zikora amasuku y’imashini ku buryo biri mu byatumye isukari yazanwaga hano isa n’ihungabanye ariko twizera ko mu mpera z’ukwezi kwa Mata cyangwa Gicurasi, ayo masuku azaba yamaze gukorwa.”
Yakomeje atangaza ko mu gihe hagitegerejwe icyo gihe ariko hari gushakwa ubundi buryo Abanyarwanda baba babona isukari.
Ati “Twatangiye kwerekeza amaso mu bindi bihugu bishobora kuba biduha isukari kandi idahenze cyane.”
Yanongeyeho ko hari abacuruzi bagiye bazamura ibiciro by’ibicuruzwa ariko ugasanga ari kuririra mu cyuho kandi ibicuruzwa bafite batarabiranguye muri ibi bihe.
Malawi, Eswatini na Zambia ni bimwe mu bihugu bivamo isukari nyinshi izanwa n’umushoramari mu Rwanda.
Ikijyanye n’amavuta naho yagaragaje ko amavuta menshi aturuka mu gihugu cya Misiri ndetse no mubihugu byo muri aziya ariko kubera ikibazo k’ingendo zo mu mazi cyabaye mu minsi yashize bigira ingaruka ry’ibura ry’amavuta.
Leta y’u Rwanda yishatsemo ubushobozi kuko kugeza ubu hari inganda zikora amavuta nibura zishobora gutanga angana na 37% yakenewe mu gihugu.
Dore uko ibiciro bya bimwe byazamutse
Ikilo cy’isukari cyavuye ku 1000 Frw kigera ku 1600 Frw ,hari n’aho bayigurisha 1700 Frw.
Umufuka w’isukari waguraga ibihumbi 50 Frw ubu ugeze ku bihumbi 75 Frw.
Agakombe kamwe ka Salsa kageze kuri 400 Frw kandi karaguraga 250 Frw.
Litiro eshanu z’amavuta y’igihwagari zirimo kugura ibihumbi 17 Frw avuye ku bihumbi 15 Frw.
Ikarito y’amakaloni yaranguraga 11000 Frw, ubu yageze kuri 14800 Frw.
Amavuta n’isukari biri kuribwa n’umugabo bigasiba undi