Libya:Intambara ikomeye yongeye kurotaTripoli

Mu murwa mukuru wa Libya, Tripoli, kuri uyu wa kabiri  hubuye imirwano inshingiye kukuba Fathi Bashagha,  minisitiri w’intebe washyizweho n’inteko nshinga amategeko, yageragezaga kwigarurira ubutegetsi abwambura abo bahanganye banze gutanga ubutegetsi.

Ibitangazwa n’ibiro bya Bashagha,bivugako  yinjiye muri Tripoli mu ijoro ryose nyuma y’amezi abiri yo kutumvikana hagati y’ubuyobozi buhanganye muri Libya,ariko agasubira inyuma nyuma y’amasaha y’imirwano ikaze mu murwa mukuru.

Ikinyamakuru France24, gitangaza ko ibi bibazo bishobora gusubiza Libya mu ntambara ndende nyuma y’imyaka ibiri y’amahoro agereranyije, cyangwa kuyisubiza gucikamo kabiri hagati ya guverinoma ishyigikiwe n’uburasirazuba ya Bashagha n’ubuyobozi bwa Tripoli buyobowe na Abdulhamid alDbeibah.

Inganda za peteroli za Libya igice kimwe cyazo kimaze guhagarara kubera uku kutumvikana kandi byagabanyije igice kinini cy’amafaranga y’amanyamahanga yinjiraga mu gihugu.

Gukemura ibi bizo bisa naho byaniranye aho mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, urusaku rw’intwaro ziremereye n’amasasu byumvikanye mu murwa mukuru, mu gihe amashuri yafunzwe n’urujya n’uruza rugahagarara.

Icyakora, mu bice byo hagati, kure y’imirwano yabereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Tripoli, nta kimenyetso cyerekana ibikorwa bya gisirikare mu gihe abahanganye na guverinoma ya Bashagha bakihagenzura.

Bashagha yari yinjiye muri Tripoli aherekejwe n’abarwanyi bafatanyije yizeye kwigarurira ubutegetsi ariko yahise ahura n’abo batavuga rumwe bari kumwe n’ingabo zakusanyijwe na Dbeibah, washyizweho binyuze mu nzira y’Umuryango w’Abibumbye umwaka ushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *