Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli aho lisansi iri ku 1.225 Frw kuri litiro mu gihe mazutu yo yageze ku 1.140 Frw.
Ibiciro bishya byatangajwe biri hejuru ugereranyije n’ibyari bisanzwe. Nko kuri lisansi igiciro cyiyongereyeho 82 Frw kuri litiro kuko ubusanzwe yari ku 1.143 Frw
Mazutu yo yari isanzwe iri ku 1.054 Frw kuri litiro bivuze ko yiyongereyeho 167 Frw.
Ibi biciro bishya bigomba gutangira gukoreshwa guhera ku wa 19
Ukuboza 2021 kugera ku wa 14 Gashyantare 2022.
RURA isobanura ko kuva Gicurasi 2021, Leta y’u Rwanda yigomwa
amwe mu mahoro asanzwe yakwa ku icuruzwa ry’ibikomoka kuri peteroli kugira ngo hirindwe izamuka rikabije ry’ibiciro byabyo ku isoko ryo mu Rwanda.
Kuri iyi nshuro nabwo, Leta yigomwe ayo mahoro kugira ngo igiciro cya Lisansi aho kwiyongeraho 137 Frw kuri litiro cyiyongereho 82 Frw naho icya Mazutu cyari kwiyongeraho 167 Frw kuri litiro cyiyongereho 86.
Iki cyemezo cyafashwe mu gukumira ingaruka zishobora guturuka ku bwiyongere bukabije bw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, bityo zikabangamira umuvuduko ubukungu bw’igihugu buri kwiyubakiraho nyuma yo gukererezwa n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.
src:IGIHE
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube