Umutwe wa M23 wongeye gukozanyaho n’ingabo z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gace ka Rutshuru.
Umwe mu bayobozi bo muri Rutshuru yavuze ko M23 yagabye ibitero ku birindiro by’ingabo za Congo, nazo zigasubiza.Icyakora, M23 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko ariyo yashotowe na FARDC, ikirwanaho.
Umutwe wa M23 hashize amezi ane ifashe umujyi wa Bunagana uri hafi y’umupaka wa RDC na Uganda.
M23 ishinja Leta ya Congo kwirengagiza amasezerano y’amahoro bagiranye no gukomeza gutoteza abavuga Ikinyarwanda muri icyo gihugu.
Imirwano ibaye nyuma y’iminsi ingabo za Kenya zoherejwe muri ako gace gufasha iza Congo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro. Ntabwo biramenyekana niba ingabo za Kenya nazo ziri mu mirwano ku ruhande rwa Congo.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900