Nyuma y’igihe umutwe wa M23 wongeye kubura imirwano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,kuri ubu uyu mutwe watangaje ko ubaye uhagaritse imirwano.Ariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo ikaba yatangaje ko yasenye ibirindiro by’uyu mutwe.
Ibi bikaba byatangajwe ku mugoraba wejo ku wa Gatanu n’umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma.
Kuwa 28 Werurwe FARDC yatangaje ko Uyu mutwe wa M23 wagabye ibitero mu Ntara y’amajyaruguru muri Teritwari ya Rutshuru,mu duce twa Chanzu na Runyoni .
Iyi mirwano yatumye habaho guhunga kw’abaturage bo mu duce intamabara iberamo,kurundi ruhande hanahanuwe indege ya kajugujugu ya MONUSCO yarimo abasirikare umunani,na nubu impande zombi zikaba zishinjanya uruhare mu ihanurwa ryiyo ndenge.
Mu itangazo M23 yasohoye yagaragaje ko yasubiye mu birindiro byayo mu gushaka agace kanini kabatandukanya n’ingabo za FARDC hirindwa imirwano,ibi bikaba byakozwe mu rwego rwo gutanga agahenge.Ibirindiro abarwanyi b’uyu mutwe basubiyemo ni ibiri mu misozi ya Chanzu na Runyoni.
M23 yavuze ko ,guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Mata uboneyeho gutangaza ko uhagaritse imirwano mu rwego rwo kwemerera ubuyobozi bwa RDC gutangiza ibiganiro by’amahoro bigamije gukemura amakimbirane amakimbirane twagiranye kuva mu myaka hafi 10 ishize.”
Bongeyeho ko nubwo basubiye inyuma bafite uburenganzira bwo kwitabara mu buryo bukomeye, mu gihe bakongera guterwa n’ingabo za FARDC.
Kugeza ubu Igisirikare cya DR Congo ntacyo kiratangaza kuri aya makuru yatangajwe na M23.
Cyakora cyo hari amakuru avuga ko Guverinoma ya RDC yaba yatangiye ibiganiro bigamije gusuzuma ibyo M23 yifuza kugira ngo irambike burundu intwaro, nyuma y’uko impande zombi zisinyanye amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Addis Ababa muri 2013