Umutwe witwaje intwaro wa M23 wivugiye ko Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) nibukomeza kwinangira, bukanga imishyikirano, uzafata n’umujyi wa Goma.
byavuzwe , Canisius Munyarugero Umuvugizi wungirije wa M23 ku rwego rwa politiki mu kiganiro yagiranye na BWIZA mu gitondo cy’uyu wa 10 Ugushyingo 2022 arinabo dukesha iyi nkuru.
M23 irikuvuga ko mu gihe kuymvikana na Leta ya RDC bidashoboka, ingabo z’iki gihugu kigakomeza kugaba ibitero ku birindiro bya M23, na yo yiteguye kwataka umwanzi aho aturuka.
Yasobanujwe M23 yashatse kuvuga, Munyarugero yasubije ati “Aho yateye aturuka arahazi, ni naho izarangirira.”
Ingabo za Leta, zifashishije indege ebyiri za Sukhoi-25 ndetse na kajugujugu zaturutse mu mujyi wa Goma, ziherutse kugaba ibitero bikomeye mu duce tugenzurwa na M23 muri teritwari ya Rutshuru.
Munyarugero abajijwe niba M23 izasanga izi ngabo i Goma, yasubije ati: “Wabimenye rwose. Ariko gufata Goma ntabwo ari cyo kibazo, si nacyo cyihutirwa gusa amatwi nakomeza kwinangira,
twebwe turumvira ibyo ama-organization mpuzamahanga n’ibyo abakuru b’ibihugu badusaba, icyo biyemeje ko ari imishyikirano, turagitegereje, ariko kidashobotse ku bwabo rwose, ikizakorwa namwe muzaba mucyirebera.”