Mu kiganiro yagiranye na France2, ubwo Macron yabazwaga niba yakoresha inyito ya ‘Jenoside’ mu gusobanura ubwicanyi bwakorewe Abanya-Ukraine, yagize ati “Mpisemo kwitondera izo nyito uyu munsi kubera ko aba bantu [Abanya-Ukraine n’Abarusiya] ari abavandimwe.”
Aya magambo ya Macron ashobora gushyira mu rujijo ubutegetsi bwa Amerika mu gihe ibihugu by’i Burayi bisa n’aho bihuje umugambi wo kwamagana intambara y’u Burusiya kuri Ukraine.
Macron uri gushaka manda ya kabiri ku butegetsi bw’u Bufaransa, yavuze ko intambara y’amagambo atari yo izarangiza ikibazo cy’u Burusiya na Ukraine.
Ati “Ndashaka gukomeza kugerageza ibishoboka byose ngo iyi ntambara ihagarare amahoro yongere ahinde. Simpamya ko guterana amagambo byagira icyo bitanga.”
“Icyo twemera ni uko ibi ari ibyaha by’intambara kandi bidakwiye. Turi mu byaha by’intambara bitari byitezwe ku butaka bwacu- ubutaka bw’u Burayi.”
Macron yatangaje ibi nyuma y’aho Joe Biden aherutse kuvuga ko ubwicanyi bwabereye ahitwa Bucha kimwe n’ahandi hiciwe abasivile muri Ukraine byafatwa nka jenoside.
Hagati aho ariko Biden yafashwe nk’ufite umugambi wo guhamagarira ibindi bihugu guhuriza hamwe bigafatira ibihano ubutegetsi bw’u Burusiya. U Burusiya bwakomeje kwamagana ibirego bya Biden buvuga ko ari ibintu bidakwiye kwihanganirwa.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube