Umusirikare mu ngabo za Leta ya Congo Major Eric Kiraku Mwisa wari umuyobozi w’abasirikare barinda General Major Peter Cirimwami uyoboye Opération Sokola 2 yiciwe mu rugamba rw’ingabo za Leta zahanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu gace ka Bunagana kari muri teritwari ya Rutshuru.
Mu gitondo cyo kuwa 12 Kamena 2022, ingabo za Leta (FARDC), zahanganye na M23 hafi y’umujyi wa Bunagana, aho byavugwaga ko uyu mutwe washakaga kuwufata hamwe n’umupaka uhuza EDC na Uganda.
Mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rw’igisirikare, Brig. Gen. Sylvain Ekenge, risobanura ko FARDC yasubije inyuma abarwanyi ba M23 mu duce ngo bari bateye twa Bigega ya 1 n’iya 2, Premidis na Bugusa.
Brig Gen. Ekenge yavuze ko Maj. Mwisa yiciwe mu gico cy’abarwanyi ba M23 muri Premidis, mu muhanda winjira mu mujyi wa Bunagana.
Amakuru avuga ko Gen. Cirimwami we yarokotse iki gitero kuko ngo yari kumwe na Maj. Mwisa, akurikirana uburyo ingabo za Leta zihanganye n’abarwanyi ba M23.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900