Umukinnyikazi wa Film Nyarwanda umaze gufata imitima yabatari bake Umunyana Annalisa wamamaye nka Mama Sava yavuye imuzingo ibimaze iminsi bimuvugwaho byuko yatwaye umugabo wabandi bamaze iminsi bari mu rukundo.
Nshuti Alphonse uzwi nka Alpha usanzwe ari umunyamakuru kuri Yongwe TV akaba ariwe usigaye akundana na Mama Sava.
Mu minsi yashije Mama Sava ubwo yashyiraga hanze umugabo basigaye bari mu rukundo , benshi bazi uyu mugabo bahise bamwanjama bamushinja kuba atwaye umugabo wabandi bamusaba ko yamureka kuko afite umuryango ashaka gusenya.
Nyuma yibi byose bimuvugwaho nawe yagize icyo abivugaho aho yagaragaje ko abavuga ibi badafite amakuru ahagije ibi akaba yabitangaje ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru.
Yagize ati “Uretse n’ibitekerezo ku nkuru, n’inshuti zanjye zarampamagaye zimbwira kureka umugabo w’abandi. Ariko ntabwo nabarenganya. Kuri njye impamvu batigeze bamubwira ko atwaye umugore w’abandi ni uko nabivuze ko natandukanye n’umugabo, ariko we ntabwo yigeze abivuga.”
Yavuze ko uwo mugabo basigaye bakundana na we yari amaze igihe atandukanye n’umugore we, nubwo bamwe batari babizi.
Yakomeje agira ati “Abantu ntibabindenganyirize nta mugabo w’abandi natwaye. Abizi neza ko afite umugore ntabwo yari kwemera ko bijya mu itangazamakuru.”
Mama Sava na Alpha maze imyaka isaga ibiri bakundana inkuru yabo ikaba yaragiye hanze bitangajwe na Mama sava ubwe kubera kurambirwa gukundana n’umuntu rwihishwa kandi yaramwihebeye nkuko yabitangaje.
Mama Sava n’umukunzi we bamaze kuba ubukombe kuko batangiye guhurira mu bikorwa dore ko bamaze gufungura umuryango utegamiye kuri Leta bise ‘Alana’, wita ku bana bo ku muhanda n’abafite ibibazo bitandukanye.
Mama Sava na Alpha bari mu rukundo nyuma yaho bose batandukanye nabo bari barashakanye
Mama Sava yatangiye umwuga wo gukina Film mu mwaka wa 2017.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900