Manchester United igiye kwemeza Erik ten Hag nk’umutoza mushya mu minsi iri imbere.

Ikipe ya Manchester United igiye gutangaza Erik ten Hag nk’umuyobozi mushya uhoraho igihe amasezerano yo kumurekura € 2m avuye muri Ajax mu gihe amasezerano bari bafitanye azarangangira muminsi iri imbere.

Ibiganiro bikaba byaragenze neza bakaba baremeze ko agomba gusinya contract y’Imyaka ine izongerwaho amezi 12 akazageza 2026 atoza iyi kipe ya Manchester united. Uyu mutoza azajya agira uruhare muri transfer zo zikorwa muriyi kipe , doreko hashize imyaka 9 bikorwa nabi kuva sir Alex Fugerson yagenda.

Mu gihe kwemeza ku mugaragaro bigomba kuba kuruyu wa kabiri kuwa 19/04/2022  nyuma y’umukino izahuza Manchester united na  Liverpool kuri anfield road. biteganijwe ko uyu mutoza arimo kugirana ibiganiro na united kuba yazana  umutoza umwungirije mu ikipe y’Ubuholandi, Mitchell van der Gaag, ngo amubere umwungiriza.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *