Habiyaremye Jean Pierre Celestin umudepite mu inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yeguye kuri uyu mwanya ku mpamvu ze bwite.
Nyuma yuko uyu mudepite yeguye hagaragaye videwo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize, imugaragaza yuka inabi abapolisi bakora umutekano wo mu muhanda, bikaba bikekwa ko icyo gihe yari yasinze.
Uyu mudepite Habiyaremye Jean Pierre Celestin mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yasobanuye ko iyi videwo atari yo yatumye yegura, kuko ngo “imaze umwaka n’amezi icyenda”, bityo ko iyo aba ariyo mpamvu, aba yareguye mbere.
Habiyaremye yari ahagarariye ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi. Yeguye nyuma ya Dr Gamariel Mbonimana wo mu ishyaka PL weguye nyuma yo kuvugwaho gutwara imodoka yasinze bikabije.
Yaba Habiyaremye na Dr Mbonimana, nta we uzasimburwa kuri iyi myanya beguyeho kubera ko igihe manda y’abadepite isigaje kiri munsi y’icyagenwe n’itegeko ngo habeho gusimburwa.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.