APR FC yatsinze Yanga Africans yo muri Tanzania ibitego 3-1 muri 1/4 , ikatisha itike ya 1/2 mu irushwana rya Mapinduzi Cup 2024.
Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 7 Mutarama 2024, kuri Amaan Stadium muri Leta ya Zanzibar, imwe mu Ntara za Tanzania.
Uyu mukino watangiye amakipe yombi yigana ariko Yanga SC inyuzamo igasatirana imbaraga.
Ku munota wa 10, Lomalisa Mutambala yahinduye umupira imbere y’izamu, myugariro Banga Bindjeme awukuramo n’umutwe, abakinnyi ba Yanga SC basongamo umunyezamu Pavelh Ndzila awushyira muri koruneri.
Yanga SC yarushaga cyane APR FC muri iyi minota yakomeje gusatira no kwiharira umupira cyane.
Ku munota wa 23, Jesus Moloko yatsinze igitego cya mbere ku mupira Clement Mzize yazamukanye, Bindjeme ananirwa kuwukuraho.
Mu minota 30, APR FC yatangiye kwiharira umukino ari na ko isatira cyane ariko uburyo Rutahizamu wayo Victor Mbaoma yabonaga ntibugire icyo bubyara.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Sanda Soulei yambuye umupira umukinnyi wa Yanga SC, awucomekera Mbaoma atera ishoti umunyezamu Abuutwalib Mshrey awukuramo, usubira mu cyerekezo cya Sanda ahita awusunikira mu rushundura, atsinda igitego cya mbere cyo kwishyura cya APR FC ku munota wa 45 n’amasegonda 3.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe
APR FC yatangiye igice cya kabiri ibona igitego cya kabiri, ku mupira Ndayishimiye Dieudonné uzwi nka Nzotanga yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina.
Umunyezamu wa Yanga SC, Mshrey yamukoreye ikosa, umusifuzi atanga penaliti. Victor Mbaoma yayinjije neza atsinda igitego cya kabiri cya APR FC ku munota wa 48.
Ikipe y’Ingabo yakomeje gusatira cyane ariko Ruboneka Jean Bosco imipira yabonaga akayitera hejuru y’izamu.
Ku munota wa 62, Mugisha Gilbert na Ruboneka Jean Bosco basimbuwe na Kwitonda Alain Bacca na Shaiboub Ali. Ni mu gihe Victor Mbaoma wagize imvune yasimbuwe na Mbonyumwami Thaiba.
Ku munota wa 71, Mzize yazamukanye umupira yihuta atera ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Ndzila awukuramo.
APR FC yahise izamuka yihuta, Sanda ahindura umupira imbere y’izamu ariko Mbonyumwami atindaho gato umupira arawubura ngo awusunikire mu izamu.
Mu minota 75, Yanga SC yatangiye gukora impinduka zinatanga umusaruro kuko muri iyi minota yasatiraga cyane, mu gihe APR FC yakinaga imipira itakaje.
Nzotanga yarenguriye umupira mwiza Mbonyumwami Thaiba awusunikira Shaiboub akoresheje agatsinsino na we ntiyazuyaza atsinda igitego cya gatatu cya APR FC ku munota wa 79.
Ku munota wa 84, Yanga yabonye ‘coup franc’ nziza ariko umupira watewe wasanze umunyezamu Ndzila ahagaze neza awushyira muri koruneri itagize icyo ibyara.
Umukino warangiye APR FC itsinze Yanga Africans yo muri Tanzania ibitego 3-1 iyisezerera muri Mapinduzi Cup, iri mu makipe yahabwaga amahirwe yo Kwegukana irushwana
Umunya- Cameroon Salomon Banga Bindjeme ni we watowe nk’umukinnyi mwiza w’umukino.
APR FC izahura na Mlandege yo muri Zanzibar muri 1/2 yasezereye KVZ kuri penaliti 3-2 nyuma y’uko iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.