Mashami Vincent ntazakomeza gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamenyesheje umutoza Mashami Vincent ko atazakomeza gutoza Ikipe y’Igihugu Amavubi, rinamusaba gushakira amahirwe ahandi

Mu ibaruwa yasinyweho n’umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry yandikiwe Mashami Vincent, yamenyeshejwe ko amasezerano ye yarangiye tariki ya 2 Werurwe 2022 kandi bakaba batazamwongera andi afite uburenganzira bwo kujya gushaka akandi kazi.

Bamuhaye iyi baruwa mu gihe FERWAFA yatangiye inzira zo gushaka undi mutoza usimbura Mashami Vincent.

Muri iyo baruwa, FERWAFA yamenyesheje Mashami Vincent ko atazongererwa amasezerano yo gutoza Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’.

Igira iti “Nkwandikiye nkumenyesha ko amasezerano yawe y’akazi atazongerwa. Wemerewe gushaka indi mirimo.’’

Ikomeza iti “Ndagushimira akazi gakomeye wakoze, ubwitange bwakuranze mu gihe wari mu kazi n’umusanzu wawe mu guteza imbere urwego rwa ruhago mu Rwanda.’’

Mashami Vincent yari amaze imyaka isaga itatu n’igice atoza Ikipe y’Igihugu Amavubi; ni inshingano yahawe muri Kanama 2018. Amasezerano ye yasojwe ku wa 2 Werurwe 2022.

Muri Gashyantare 2021 ni bwo Mashami Vincent ari yongerewe amasezerano y’umwaka umwe, asabwa kwitwara neza mu mikino irimo iyo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 n’icy’Isi.

Gusa, ntibyamuhiriye kuko uretse kubona inota rimwe mu rugendo rugana muri Qatar, yananiwe guhesha Amavubi itike yo gukina Igikombe cya Afurika cya 2021 cyabereye muri Cameroun nubwo yatsinze Mozambique ndetse akanganya n’iki gihugu cyakiriye imikino ya nyuma ya CAN 2021.

Mu myaka itatu n’igice amaze ari umutoza w’ikipe y’igihugu, Mashami Vincent yakinnye imikino 35 atsindamo 9, anganya 13 atsindwa 13, bivuze ko afite amanota 40/105.

Ibaruwa Ferwafa yandikiye umutoza Mashami

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *