Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo yafashe umwanya yifuriza isabukuru nziza Meddy Saleh ushimira Imana imuha kuramuka, bishimisha ababakurikira, babarata ubupfura.
Meddy Saleh umaze imyaka itari micye mu myidagaduro by’umwihariko mu bijyanye no gutunganya amashusho, mu butumw bw’ishimwe yashyize hanze yashimiye Imana ikimuhagaritse.
Ati: ”Ni ishimwe rikomeye Mana kumpa amahirwe yo guhumeka buri munsi, none n’undi mwaka kandi ndabigushimira, ubihimbarizwe, isabukuru nziza kuri njye.”
Nta n’umunota ushize Meddy Saleh ashyize hanze hanze aya magambo, Shaddyboo bafitanye abana babiri b’abakobwa yahise agira ati: ”Isabukuru nziza Kazehe.” Undi nawe ati: ”Murakoze Gakecuru.”
Ibi byanyuze ababakurikira aho uwitwa Ndapla yagize ati: ”Gakecuru na Kazehe ndabakunze muri abasirimu kabisa nta nda y’umujinya pe.”
Shaddyboo w’imyaka 30 na Meddy Saleh wizihiza isabukuru y’imyaka 41, babanyeho nk’umugabo n’umugore baza gutandukana ahagana mu mwaka wa 2016.
Baje gukomeza gufatanya kurera abana babyaranye ari bo Kaze na Keza nk’uko bigaragara muri Bio ya Shaddyboo.
Shaddyboo yifurije isabukuru nziza Meddy Saleh amwita Kazehe Meddy Saleh yashimiye Shaddyboo wamwifurije isabukuru y’amavuko amwita Gakecuru Kaze na Keza abakobwa ba Shaddyboo na Meddy Saleh.
Abana 2 Meddy Saleh yabyaranye nd Shaddy Boo
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.