Meddy yahishuye amazina y’umwana wabo ndetse anafungurizwa konte ku mbungankoranyambaga

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 01 Mata 2022 umuhanzi Meddy ubarizwa muri leta zunze ubumwe z’Amerika nibwo  yashyize hanze amashusho n’amafoto agaragaza intoki z’umwana n’ibihe binyuranye byaranze ubuzima bwe na Mimi mu gihe cyo gutwita.

Mu mafoto yashyize hanze harimo imwe iriho ubutumwa bugira buti: ”Myla Ngabo ndi umukobwa
wa data nkaba isi ya Mama.”

Yanashyizeho kandi ubundi butandukanye bushimangira ko uyu mukobwa wabo bahisemo kumwita
:”Myla Ngabo.”

Izina Myla ubusanzwe mu kinyarwanda risobanura “Ngabo” bihura nizinz rya se,iri zina nanone risobanura “Ishimwe”

Tubibutseko uyu muhanzi Meddy Tariki 22 Gicurasi 2021 aribwo yasezeranye na  Mimi aho basezeranye kubana akaramata.

Indirimbo My Vow ya Meddy yaririmbiye umugore we Mimi, mu minsi ibiri gusa  yujuje miliyoni imwe y'abamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube - RUSHYASHYA

Ntagihe kinini cyari giciyemo,ubwo hari tariki ya 23 Werurwe 2022 yashyize hanze ifoto bwa mbere
igaragaza umugore we akuriwe.

Meddy na Mimi babyaye umukobwa – ImvahoNshya

Nyuma binyuze ku rukuta rw’inkoramutima yahishuye ko bamaze kwibaruka umwana w’umukobwa maze inshuti, abanyamuryango n’abakunzi b’uyu muryango babarata amashimwe.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *