Menya shene 30 za Youtube yihanangirije

Dr Murangira B. Thierry uvugira RIB, yagaragaje imiyoboro ya YouTube itangaza ibitemewe asaba ba nyirayo kubikuraho nta yandi mamaniza bitaba ibyo bagakurikiranwa mu mategeko.

Yagize ati: “Mutekereze neza ko aya ari mahirwe yanyu ya nyuma yo gukemura iki kibazo. Hari ibintu byinshi byiza mushobora gusangiza abantu ariko bidashishikariza gukora uburaya n’ibiterasoni. Turabasaba guhita musiba ibintu nk’ibi ku miyoboro yanyu kandi mugahindura byinshi ku byo mutangaza mukora ibizima”.

Imiyoboro yasabwe gukuraho ibiganiro nta yandi mananiza harimo Uburyohe TV, Rwanda Eye News TV, Isiri TV, Gift TV, Ghetto 250, Amabanga Yurugo TV, Love 250, Bibaho TV, Lucky Rehema TV, Amahumbezi TV, Home Town TV, Agasobanuye TV, Humble TV, Kigali Love Zone TV, Drop Out 250 TV, Star Max TV n’indi myinshi.

Ashimangira uku kwihanangiriza ba nyiri iyi miyoboro, Dr Murangira yongeyeho ati: “Nka RIB, imwe mu nshingano zacu z’ibanze ni uburezi. Abahisemo kwirengagiza uku kwihanangirizwa bazirengera ingaruka. Turizera ko abo bigenewe bamaze gusobanukirwa uburemere bw’iki kibazo”.

Yavuze ko ibi bitangazwa bigira ingaruka ku bakiri bato kandi ko nta buryo buba buhari bwo kubarinda kubigeraho mu gihe byamaze gutangazwa.

Abagishora abana mu bikorwa bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina kuri YouTube no ku zindi mbuga nkoranyambaga na bo baburiwe kandi batangiye gukurikiranwa kuko muri Nyakanga uyu mwaka hatawe muri yombi abasangiza ibyo bakora kuri YouTube bane bafatanye isano n’icyo cyaha.

Mu itegeko rya 2018 ryerekeye kurengera abana, rivuga ko umuntu wese ufata amashusho cyangwa amajwi y’ibiterasoni ku mwana mu buryo ubwo aribwo bwose aba akoze icyaha gikomeye.

Ingingo ya 35 y’iryo tegeko igira iti: “Iyo abihamijwe n’urukiko, uwakoze icyaha ahaniswa gufungwa igihe kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi hamwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 7 kugeza kuri miliyoni 10”.

Na none kandi iryo tegeko ribuza mu buryo bwose kwerekana, kugurisha, gukodesha, cyangwa gukwirakwiza ibiterasoni bigaragaramo abana nk’amashusho, amafoto, filime n’ibindi byose bitanga ubutumwa.

Iyo ubikukiranyweho ahamwe n’icyo cyaha, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 15 kugeza kuri miliyoni 20.

 

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *