Messi agiye gushyirwa ku note y’igihugu cye cy’Argentine

Banki Nkuru y’Igihugu y’Argentine iratekereza gushyira isura ya Messi ku noti ya 1000 mu guha icyubahiro uyu rutahizamu wabaye uwibihe byose ndetse n’umukinnyi ufite mateka atarakorwa n’undi mukinnyi nyuma yo gufasha ikipe ye kwegukana igikombe cy’Isi baherukaga gutwara mu 1986.

Iyi nkuru yatangajwe n’Ikinyamakuru El Financiero cyo muri Argentine, kivuga ko hari ibiganiro byo gushyira uyu rutahizamu w’amateka ku inoti ya 1000, aho uruhande rumwe rushobora kujyaho isura ya Messi, urundi rugashyirwaho ifoto y’ikipe yose iteruye igikombe.

Si ubwambere ibi byaba bikozwe muri iki gihugu kukuba umuntu yashyirwa ku note kuko mu 1978 hakozwe ibiceri byo kwibuka ibyo bigwig ubwo Argentine yegukanaga Igikombe cy’Isi bwa mbere ndetse byongeye kubaho ubwo hakorwaga ibiceri byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’urupfu rwa Eva Perón wahoze ari madamu wa Perezida Juan Domingo Perón witabye Imana.

Lionel Messi afatwa nk’umukinnyi wa mbere mwiza, Argentine yagize kuko batwaranye umudali wa zahabu mu Mikino Olempike, Copa America n’Igikombe cy’Isi. Mu mikino 172 yakinnye yatsinze ibitego 98.

Reaction to Lionel Messi wearing a bisht while lifting the World Cup trophy  shows cultural fault lines of Qatar 2022 | CNN

Uku niko ifoto ya Messi yifuzwa ko yagaragara ku nota y’Argentine

Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *