N’ibyishimo byinshi abakunzi b’ikipe ya PSG bishimiye bidasanzwe kwakira umukinnyi w’ikirangirire,umukinnyi wa ballo d’or 6 ndetse n’amateka menshi yihariye yagiye akora mubihe bitandukanye.Byari ibyishimo by’indenga kamere kuko yakiriwe I Paris nk’umwami yesu ubwo yageraga iyerusaremu.
Messi ubwo yageraga I paris yari arinzwe bikomeye akikijwe n’imodoka ndetse n’abashinzwe umu tekano nkuko nabandi bakomeye bose bigenda,yazengurukijwe umujyi wa Paris arinzwe cyane ndetse aba police bari imbere na za moto zimwe zigenda imbere iyo hari igikomerezwa kiri gutambuka.
Ubwo yageraga ku kibuga cyari cyateguwe, yakiriwe n’uruvunganzoka rw’abafana ba PSG bamukomera amashyi karahava, yagaragarijwe ibyishimo bikomeye.
Messi ubwo yagiraga icyo atangaza ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yagize ati”ntegereje gutangira urugendo rushya hano i Paris,intego zanjye nicyerekezo cya PSG, bigana hamwe.
akomeza agira ati”impano zirihano haba mu batoza ndetse no mubakinnyi zirakomeye ngomba gufatanya nabo tugakora ikintu gikomeye,sinjye uzabona nkandagiza ikirenge mu kibuga cy’umupira cya “Parc des princes”.
Umuyobozi w’ikipe ya PSG yagize ati”ndishimye cyane kuba Messi yaje muri PSG nibyagaciro gakomeye tumuhaye ikaze hamwe n’umuryango we.
Uyu rutahizamuw’imyaka 34 ahanzwe amaso ,yuko yazahesha igikombe cya UEFA Champions League PSG itaratwara narimwe.
Messi agiye gukinana na Ramos, agiye asangayo ubwo yagiyemo mu minsi yashije ndetse akaba asanzemo ikirangirire Neymar bagiye gukinana k’unshuro ya kabiri, kuko bakinanye muri Barcelona hagati ya 2013 ndetse na 2017.
Uyu mugabo avuye mu ikipe ya Barcelona afite ibigwi bikomeye kuko mu myaka 13 yakiniye ikipe nkuru ya Barcelona yayitsindiye ibitego 672 mu mikino 778 ndetse atwara n’ibikombe bitandukanye aho yatwaye ibikombe 2 bya la Liga, copa del ray 3 ndetse na UEFA Champions League.
Police yari yakajije umutekano
Itangazamakuru naryo ntiryahatanzwe
Abakunzi bari benshi kuburyo buri wese yabibonaga.