Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yabaye isubitse gahunda yo guha akazi abandi bakozi ba Leta kugira ngo yibande ku bikorwa byo gushaka abarimu bagomba gutangirana n’umwaka mushya w’amashuri wa 2021-2022.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yafashe Uyu mwanzuro mu gihe Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko umwaka utaha uzatangirana na taliki ya 11 Ukwakira 2021, hakaba hakenewe abarimu basaga 13,000.
Iyi gahunda yatangajwe mu ibaruwa yagenewe abayobozi bakuru batandukanye muri MIFOTRA, ikaba yarashyizweho umukono na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Bwana Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yavuze ko ikeneye umwihariko kugira ngo ikoranwe ubushishozi.
Yagize ati: “Hashingiwe ku Ingengabihe y’Amashuri Abanza, Ayisumbuye n’ ay’Imyuga n’Ubumenyingiro y’Umwaka w’Amashuri 2021/2022, nagira ngo mbamenyeshe ko indi myanya y’akazi ka Leta ibaye ihagaritswe by’agateganyo kugeza igihe amashuri azatangirira.”
Abarimu basaga 13,000 bagiye gushyirwa mu myanya nyuma y’aho buri Karere kagaragaje ibyuho gafite mu mashuri, bakaba bazahita bashyirwa mu bigo byabasabye.
Iyi gahunda irimo gukorwa ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB), n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) nyuma y’aho Uturere twari twasabye abarimu 14,120 barimo n’abayobozi.
Gahunda yo kwinjiza abarimu bashya mu kazi yitezweho nanone kuziba icyuho cy’abarimu bakenewe mu byumba by’amashuri bishya byubatswe guhera mu mwaka wa 2020, hagamijwe kugabanya ubucucike mu mashuri no kugabanya umubare w’abanyeshuri ku mwarimu kugira ngo ajye yoroherwa no gukurikirana imyigire ya buri wese umunsi ku wundi.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube