Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, avuga ko kuba abana batabonaga umwanya uhagije wo kuryama ngo basinzire neza, biri mu byatumye bafata umwanzuro ko amasomo mu mashuri yose mu Rwanda agomba kujya atangira saa mbili n’igice za mugitondo, akazajya asozwa saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Ni umwanzuro wafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo, ikaba yari iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Iyi nama yemerejwemo amasaha y’amasomo mu mashuri n’amasaha y’abakozi mu Rwanda, hagamijwe “guteza imbere ireme ry’uburezi, kongera umusaruro ukomoka ku kazi no kunoza imibereho myiza y’umuryango.”
Mu kiganiro na RBA cyari kigamije gusobanura byimbitse iby’iki cyemezo, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko uretse impamvu zavuzwe haruguru, bakoze ubushakashatsi bagasanga ingengabihe yari iriho yagoraga abana, ntibaryame bihagije.
Yagize ati” Twarashakishije dusanga abana batangira ishuri kare bitanga umusaruro ariko nanone tubona ko abana bagira amasaha yo gusinzira. Urugero nk’abana bari munsi y’imyaka 12, baba bagomba gusinzira amasaha hagati ya 9 na 11. Ingimbi amasaha 8.
Witegereje igihe batangiriraga amasomo n’igihe batahiraga, basinziraga amasaha ari munsi y’umunani. Ibyo rero byagiraga ingaruka ku myigire yabo mu ishuri. Hari hariho kuzinduka bikabije. Murabizi ko iyo amashuri yatangizaga abana bahoraga barwaye.”
Minisitiri Uwamariya yavuze ko muri EAC ariho honyine abana bazindukaga iya Marumba bajya kwiga kurusha yewe no muri Aziya.
Ubusanzwe, mu Rwanda, amasomo mu mashuri menshi yatangiraga hagati ya saa kumi n’ebyiri n’igice na saa moya z’igitondo, akarangira saa kumi n’igice z’umugoroba