Minisiteri ya Siporo yasubukuye Shampiyona ishyiraho amabwiriza mashya

Ministeri ya Siporo yatangaje amabwiriza mashya arimo gusubukura shampiyona n’imyitozo,ibi bibaye nyuma y’igihe gito hari hafashwe icyemezo niyi Minisiteri cyo gusubika ibikorwa bya champion mu minsi 30.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo hasohotse itangazo rya Minisiteri y’Intebe, ryagaragazaga ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aho ibijyanye na Siporo Minisiteri ya Siporo yasabwaga gutanga amabwiriza yihariye.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Ministeri ya Siporo yatangaje amabwiriza mashya, aho harimo ko shampiyona mu mikino y’ababigize umwuga igomba guhita isubukurwa, mu gihe abatarabigize umwuga bo basabwe gutegereza andi mabwiriza

Amabwiriza avuguruye agenga siporo n’imikino mu matsinda:

1. Amakipe y’Igihugu na Clubs ari mu mwiherero yitegura imikino mpuzamahanga
yemerewe gukora imyitozo yayo. Iyi myitozo igomba kubera mu muhezo;

2. Amarushanwa y’imbere mu gihugu, n’imyitozo:
Imyitozo n’imikino ikinwa mu matsinda ndetse n’amarushanwa bigengwa n’ingaga za siporo, byemerewe gusubukurwa;

Ingaga za Siporo zisabwe kuvugurura amabwiriza yazo agenga uburyo bwo kwirinda COVID-19 akurikije aya mabwiriza mashya;

Nta bafana bemerewe kwinjira ahabera imyitozo ndetse n’ahabera imikino
y’amarushanwa;

Amakipe yose akina imikino y’amarushanwa yateguwe n’ingaga za siporo asabwe
gupimisha COVID-19 abakinnyi bayo bose ku munsi w’umukino;
Ingaga za siporo zisabwe gutegura no gukurikirana igikorwa cyo gupimisha COVID-19 abakinnyi b’amakipe ku munsi w’umukino, kandi icyo gikorwa cyo gupimwa kikabera aho urugaga rwateganije habugenewe mu rwego rwo kubona ibisubizo by’ibipimo mu buryo bwihuse bwemerera abakinnyi guhita bitegura umukino;

Ingaga zisabwe gutanga raporo y’ibipimo byafashwe ku munsi w’umukino igashyikirizwa MINISPORTS mu gihe kitarenze amasaha 24;

Amakipe yose ategetswe gupimisha abakinnyi bayo bose inshuro imwe mu minsi
y’imyitozo (bitari ku munsi w’umukino). Ingaga zifatanije na MINISPORTS zizategura
ingengabihe yo gupimisha abakinnyi izakurikizwa mu gihe cy’imyitozo;

Abagize ikipe bose, abayobora imikino bagomba kuba barakingiwe COVID-19 mu buryo bwuzuye kandi bakubahiriza ingengabihe zo kwipimisha COVID-19;

Ahabera imyitozo n’amarushanwa hagomba gushyirwaho ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19;

Ingaga zizagaragaraho kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 zizafatirwa
ibihano.

3. Ibikorwa by’imyitozo n’imikino y’amatsinda atarabigize umwuga ndetse n’ibikorwa
by’imyitozo yigisha abakiri bato bibaye bisubitswe kugeza igihe hazatangarizwa andi
mabwiriza;
4. Isomo rya siporo n’imikino mu mashuri byemerewe gusubukurwa mu gihe hashyizweho ingamba zo kwirinda COVID-19.

Ingengabihe ya shampiyona yashyizwe hanze, APR na Rayon Sports zirahura  nyuma ya Noheli - Kigali Today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *