Minisiteri y’Ibikorwa remezo yabonye umuyobozi mushya wayoboraga RURA

Minisiteri y’ibikorwa remezo yari imaze igihe iyoborwa na Amb Gatete Claver,kuri ubu nyakubahwa Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda aho Gatete yasimbuwe na Dr Ernest Nsabimana.

Minisitiri mushya Dr Nsabimana wahawe iyi minisiteri y’Ibikorwaremezo yari amaze igihe ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA.

Kuva mu kwezi ku kuboza 2020, nibwo Dr Nsabimana yahawe inshingano zo kuyobora RURA, nyuma y’uko yari amaze igihe ari Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo.

Dr Nsabimana  ni umuhanga mu bijyanye na ‘Civil Engineering’ ndetse ni na byo afitemo Impamyabumenyi y’Ikirenga, PhD.Yize ‘Civil Engineering’ kandi muri Kaminuza y’u Rwanda, aho yaboneye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu 2005.Dr Nsabimana yakomereje amasomo muri Kaminuza ya Kyung Hee yo muri Koreya y’Epfo, aho mu 2010 yaboneye icyarimwe Masters na PhD muri ‘Civil Engineering’.

Mu mwaka wa  2015, Dr Nsabimana yabonye Impamyabumenyi y’Ikirenga muri ‘Civil Engeneering’ yibanda ku bijyanye n’ibikorwaremezo byo gutwara abantu n’ibintu.Ubwo yari arimo gukurikirana amasomo ya PhD, Dr Nsabimana yakoze ubushakashatsi ndetse yandika inyandiko zanyuzwaga mu bitangazamakuru bitandukanye.

Uyu mugabo yagiye akora imirimo itandukanye aho harimo nko kuba yarabaye umwarimu wigisha Civil Engineering muri IPRC-Kigali mu mwaka wa 2005.

Yanigishije kandi mu ishuri rikuru rya kaminuza rya Jomo Kenyatta aho yabikoraga nkakazi kadahoraho akomereza muri INES Ruhengeri ndetse na Dedan Kimathi University.

Dr Nsabimana yanabaye kandi  Umuyobozi wa IPRC Karongi kuva mu Ugushyingo 2018 kugeza mu Ukwakira 2019, umwanya yavuyeho ajya kuba Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwaremezo.

Amb Gatete Claver yahinduriwe inshingano aho yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York.

Si Gatete gusa wahinduriwe imirimo muri iyi minisiteri kuko na Eng. Patricia Uwase wari Umunyamabanga Uhoraho muri iyi minisiteri yahinduriwe imirimo agirwa Umunyamabanga wa Leta.

Amb. Claver Gatete | Feature | Property Magazine RwandaAmb. Gatete Claver yahawe inshingano nshya agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye

Eng. Patricia Uwase yahinduriwe imirimo agirwa Umunyamabanga wa Leta

RURA boss commits to address higher water tariffs, irregular transport  fares | IGIHEDr Ernest Nsabimana yahinduriwe imirimo agirwa Minisitiri w’Ibikorwaremezo

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *