Minisiteri y’Ikoranabuhanga na inovasiyo yasabwe ibisobanuro ku kibazo cya internet idahagije mu Rwanda

Aba badepite bateranye ku wa kane tariki 21 Mata 2022 bavuga ko batumva uburyo hari ibikorwaremezo bihagije byashyizweho ndetse byanatumye internet ibasha kugera mu gihugu hose ku kigero cya 66% nk’uko Minisiteri ibivuga, nyamara ababona internet ihagije uko babyifuza bakaba ari 22%.

Bavuze ko Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo yagakoze ibishoboka ndetse igashyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo hashyirweho ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga bizafasha abaturage gukemura zimwe mu mbogamizi bagihura nazo zigendanye n’ikoreshwa rya Internet.

Komisiyo ishinzwe kugenzura ibikorwa bya Politiki n’isesengura ry’iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire, yatangaje ko abayigize bavuganye n’Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’Ikoranabuhanga, Iradukunfda Yves akagaragaza ko internet igera hirya no hino mu gihugu ku kigero cya 66%.

Ibi ariko bitandukanye n’ibigaragara muri raporo yakozwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere RGB igaragaza ko abaturage bagera kuri 59.1% batazi ibirebana na internet ibyo ari byo mu gihe 22% ari bo bagaragaje ko bagerwaho na Internet ihagije.

Icyo kinyuranyo ni cyo cyatumye abadepite bavuga ko bakeneye kumenya impamvu koko internet yaba igera mu gihugu ku kigero cya 66% nyamara abaturage bagera kuri 22% akaba aribo babona ihagije gusa.

Umuyobozi wungirije w’iyo Komisiyo, Mukamana Elisabeth, yavuze ko Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ikwiye kugeza ku nteko ishinga amategeko ingamba zihari zo gukangurira abaturage gukoresha ikoranabuhanga no kongera ubumenyi bayifiteho.

Mukamana yavuze ko mu rwego rwo kugera ku ntego yo kongera umubare munini w’abakoresha ikoranabuhanga mu Rwanda nk’intengo ya NST1, ko Minisiteri yari ikwiye kugirana imikoranire n’abafatanyabikorwa bayo ku buryo serivisi zose abaturage bakenera zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Depite Karemera Francis yavuze ko abaturage bakwiye gushishikarizwa no kwigishwa uburyo bwiza bwo gukoresha ikoranabuhanga kandi ko igikwiye kwitabwaho ari ukureba niba koko ibikoresho n’ibikorwaremezo bikenerwa aho bihari.

Yagaragaje ko hakiri ikibazo no kubona zimwe mu nzego z’ibanze nazo zitarahabwa internet ihagije, amwe mu masantere y’ubucuruzi n’amashuri yari akwiye kuyihabwa nk’ahahurira abantu benshi.

Yakomeje agira ati “Dukeneye gushyiraho ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga ku baturage, hanyuma tukabona kubatoza uburyo bwo kubikoresha neza. Gutoza abantu ikoreshwa rya internet kandi nta bikorwaremezo by’ikoranabuhanga bafite byaba ari nko kwigisha ubumenyi bwa mudasobwa ku muntu utarigeze unayibona”.

Kugeza ubu igihugu gifite gahunda yo kugira ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga kandi ibyo bigendana no kuba abaturage bafite ubumenyi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi zinyuranye bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Zimwe muri gahunda Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ifite kuri ubu ni uguteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ihereye ku rubyiruko rwo rugize umubare munini w’Abanyarwanda ndetse runagaragaza ubushake bwo guhanga udushya muri ryo.

Urubyiruko rwibandwaho ni urufite nibura hagati y’imyaka 16 na 30 ariko kandi hifuzwa ko bitarenze mu 2024 nibura abakuze bangana na 60% nabo bazaba bafite ubumenyi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Bimwe mu bikorwa Minisiteri y’Ikoranabuhanga igenda ishyiraho bigamije guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga harimo gutegura amarushanwa agamije gukangurira urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga nka Hanga PitchFest izajya iba buri mwaka, gushyiraho ibigo bigamije guteza imbere imishinga mito y’ikoranabuhanga (Incubators), abafatanyabikorwa mu ikoranabuhanga nka Norresken n’ibindi bitandukanye.

Minisiteri kandi yari yihaye intego yo kugeza ubumenyi mu birebana n’ikoranabuhanga nibura ku baturage bagera kuri miliyoni eshanu mu 2024 gusa bisa naho byakunze kugenda biguru ntege ku buryo mu gihe cy’imyaka ibiri isigaye ibyo bizagorana kugerwaho.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *