Nyuma y’igihe abarimu bifuza kwongezwa umushahara kugirango nabo babashe kwiteza imbere,ubu Minisiteri ibashinzwe yamaze kubishyira mu bikorwa nyuma yo gusohora itangazo ribigaragaza.
Byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, mu kiganiro yagejeje ikiganiro ku mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, ku byagezweho mu burezi bw’ibanze (amashuri abanza n’ayisumbuye) muri Gahunda y’Igihugu y’imyaka 7 yo Kwihutisha Iterambere (NST1).
Dr . Ngirente yashimangiye ko uretse abarimu bigisha mu mashuri abanza, abiza icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya Kaminuza bigisha mu yisumbuye na bo bongerewe umushahara ku kigero cya 40%.
Yagize ati: Ntabwo twibagiwe abayobora amashuri, n’ababungirije na bo barongerewe ndetse n’abayobora amashuri y’imyuga na bo barongererwa. Bose bongerewe 40%. Twizeye ko imibereho ya mwarimu izarushaho kuzamuka, kandi noneho bazakomeza kugana Umwalimu SACCO aho Leta yamaze gushhyira amafaranga kugira ngo yiteze imbere akore imirimo ye atuje.”
Ati: “Nk’umwarimu watangiriraga ku mafaranga ibihumbi 70 ubu agiye kugera ku bihumbi 110, turumva ko bizakemura ikibazo cy’abarimi bataga akazi bakajya kwibera abamotari.”
Yanavuze kandi ko Guverinoma y’u rwanda yashyize amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari muri koperative Umwalimu SACCO kugira ngo abarimu bose bakeneye inguzanyo bajye bazibona bitabagoye, barusheho gukora imishinga ibabyarira inyungu .
Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu myaka igera kuri itanu ishize, hari impinduka zitandukanye zagaragaye muri gahunda ya NST1, ibyabaye bikaba byari inyongera gusa
Yavuze ko ibigo by’amashuri byiyongereye ku kigero cya 28%, abanyeshuri biyongera ku kigero cya 7% ndetse n’abarimu babo biyongera ku kigero cya 45% mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Ibyumba by’amashuri bishya byubatswe mu mwaka wa 2017, bimaze kurenga 26,000 birimo ibisaga 22,500 byubatswe mu mwaka wa 2022 Igihe u Rwanda rwari ruhanganye n’icyorezo cya COVID-19.
Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y’amashuri y’isumbuye A2 yongerewe 88% y’umushahara utahanwa.
Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza yongerewe 40% by’umushahara utahanwa w’umutangizi cyangwa 54.916F rw.
Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya KABIRI cya Kaminuza yongerewe 40% by’umushahara utahanwa w’umutangizi cyangwa 70.195F rw
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu