Minisitiri Dr. Vincen yagiriye uruzinduko rw’akazi i Washington muri Amerika

 Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane,yatangiye uruzinduko rw’akazi i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).

Kuri uyu wa Mbere, yahuye n’abayobozi bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga barimo Umunyamabanga Wungirije Wendy Sherman, n’Umunyamabanga Wungirije ushinzwe umugabane w’Afurika Molly Phee.

Aba bayobozi baganiriye ku ngingo z’ubutwererane bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amwrika n’u Rwanda, harimo ubucuruzi, ishoramari,amahoro n’umutekano n’imihindagurikire y’ikirere.

Minisitiri Dr Biruta kandi yahuye n’Umwanditsi w’Umunyamerika wibanda ku bubanyi n’amahanga by’umwihariko ku butwererane bwa USA n’Afurika, John Peter Pham.

Uyu mwanditsi yagize ati: “Nishimiye guhura na Minisitiri Dr. Biruta kuri ubu yatangiye uruzinduko i Washington. U Rwanda ni umufatanyabikorwa w’ingenzi wa USA muri Afurika, ugira uruhare ntagereranywa ku mutekano w’Akarere kandi akaba n’intangarugero mu bikorwa by’iterambere ry’ubukungu no gushyira imbaraga mu kwihuza kw’Afurika.”

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifitanye amateka maremare y’ubutwererane n’u Rwanda ahera mu mwaka wa 1962 ubwo rwabonaga ubwigenge. Guhera icyo gihe kugeza magingo aya Leta Zunza Ubumwe z’Amerika zikomeza gufasha u Rwanda mu nzego zirimo urw’ubuzima, ubukungu, n’izindi zinyuranye zikorwa by’umwihariko hagamijwe kuzahura amajyambere yo mu cyaro.

Src:Imvahonshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *