Minisitiri w’Intebe yavuze ikintu gikomeye ku ifungwa rya Bamporiki

Dr Ngirente yabikomojeho agaruka kuri Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ufungiwe iwe aho ari gukorwaho iperereza ku kwakira indonke, bifatwa nk’icyaha cya ruwa.

Uyu wari mu bagize Guverinoma yemeye ko yakiriye indonke, anasaba imbabazi Abanyarwanda na Perezida Paul Kagame, yifashishije urubuga nkoranyambaga rwa Twitter.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yavuze ko Guverinoma yifuza ko ruswa icika burundu, kandi ihanirwa ku wayakira wese, yaba minisitiri cyangwa Umunyarwanda uwo ari we wese.

Yakomeje ati “Ntabwo ari uko ari minisitiri cyangwa atari minisitiri, Umunyarwanda wese byabonekaho, icya mbere biratubabaza, ariko icyiza iyo yemeye icyaha nyine icyo gihe inzego z’ubutabera zikora akazi kazo.”

“Ikibazo mwumvise ko kirimo gukorwaho iperereza, ahubwo ngira ngo ni kimwe mu kikwereka ko nta kwihanganira ruswa, ni uko na minisitiri wabifatiwemo abihanirwa. Birashimangira nyine uwo murongo wa leta. Iyaba yihanganirwa uwo minisitiri ntiyari guhanwa, ariko mwabonye ko yakozweho iperereza, na we ubwe arabyemera, ubwo igisigaye twareka inzego z’ubutabera zigakora akazi kazo.”

Itegeko ryo 2018 ryerekeye kurwanya ruswa risobanura ko indonke ari ikintu cyose gisabwe, gitanzwe, cyakiriwe cyangwa gisezeranyijwe kugira ngo, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hakorwe cyangwa hatagira igikorwa.

Ingingo ya 4 iteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Iyo ibikorwa bigize ibyaha bivugwa kuva mu ngingo ya 4 kugeza mu ngingo ya 16 byakozwe n’umuntu uri mu rwego rw’ubuyobozi mu nzego za Leta, iz’abikorera, sosiyeti sivile n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, uwo muyobozi ahanishwa igihano kinini giteganyijwe kuri icyo cyaha yakoze.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

 

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *