Pasiteri wo muri Mozambique yapfuye agerageza kwisonzesha iminsi 40 ngo agere ku muhigo wagezweho na Yezu/Yesu ku musozi wa Elayono uvugwa muri Bibiliya.
Urupfu rwa Francisco Barajah, wari pasiteri akaba n’uwashinze itorero ry’ivugabutumwa rizwi nka ‘Santa Trindade Evangelical Church’ ryo mu ntara ya Manica, rwagati muri Mozambique, rwemejwe ku wa gatatu.
Yapfuye ubwo yari arimo kuvurirwa ku bitaro byo mu mujyi wa Beira, aho yagejejwe ameze nabi cyane.
Barajah, wari ufite imyaka 39, bamusanzemo gutakaza amaraso gukomeye no guhagarara kw’ingingo z’igogora zo mu nda.
Bagerageje kurwanya umwuma yari afite bakoresheje za serumu n’ibindi bishoboka ariko byari bitinze cyane, yapfuye kuwa gatatu.
Nyuma y’iminsi 25 yo kwisonzesha, yari yaratakaje ibiro byinshi kuburyo atari agishobora guhaguruka, kwiyuhagira cyangwa kugenda n’amaguru.
Uyu pastoro yari kandi umwalimu w’Igifaransa mu mujyi wa Messica, mu ntara yo hagati ya Manica, ihana imbibi na Zimbabwe.
Abo mu itorero Santa Trindade Church bavuga ko kwiyiriza ari ibisanzwe kuri uyu mupastoro n’abasengera mu itorero rye, ariko ko batagezaga icyo gihe.
Umuvandimwe we Marques Manuel Barajah yavuze ko uyu pastoro koko yiyicishije inzara, ariko ntiyemeranya n’abaganga ku cyamwishe. Ati: “Ukuri ni uko umuvandimwe wanjye yari arwaye umuvuduko muto w’amaraso”.
Si ubwa mbere havuzwe urupfu nk’uru rw’umuntu ushaka kwigana Yesu ngo amare iminsi 40 ntacyo atamiye ari mu butayu nk’uko byanditse mu ivanjili ya Matayo.
Mu 2015, umugabo wo muri Zimbabwe yapfuye amaze iminsi 30, nk’uko itangazamakuru ryaho ribivuga. Mu 2006, i Londres mu Bwongereza naho umugore yarapfuye arimo kugerageza ibyo.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900