Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yatangije ‘application’ yiswe Yello Tv izafasha abakiliya bayo kuba bareba televiziyo igihe cyose bashakiye ndetse no kuzamura uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.
Iyi ‘application’ izajya ikoreshwa n’abakiliya ba MTN Rwanda, yatangijwe n’iyi sosiyete ifatanyije n’ikigo cya AfrikaStream, cyimaze kuba ubukombe mu bijyanye n’ikoranabuhanga muri Afurika.
Y’ello TV izajya ishyirwa muri telefoni zigezweho, iriho televiziyo zitandukanye zikorera mu Rwanda, filimi zo mu Rwanda no hanze, imiziki itandukanye ndetse n’abantu bashobora gushyiraho ibikorwa byabo.
Kugeza ubu iraboneka kuri ‘Playstore’ ushaka kuyikoresha azajya ayishyira muri telefoni ye nashaka kugira icyo areba bimusabe kwishyura bitewe n’igihe ari bumareho. Urugero ku masaha abiri ni ugutanga 150Frw ushobora kongera igihe bitewe n’ibyo ushaka gusa ugifunguza uhabwa amasaha atatu y’ubuntu.
Umukozi muri MTN Rwanda, Tinyinondi Ras, yavuze ko iyi ari imwe mu mishinga MTN ifite yo gufasha abakiliya bayo kugendana n’ikoranabuhanga.
Ati “Ubu turi kugana mu Isi y’ikorabuhanga n’ubuyobozi burabivuga, ikintu cyose kigiye kujya mu ikoranabuhanga ni yo mpamvu twahisemo natwe kuzanira abakiliya bacu ikintu bashobora gukoresha aho bari hose.”
Yakomeje ati “Twabonye mu bijyanye na televiziyo hari icyuho nibwo twarebye amahirwe dushobora gufatanya n’abafatanyabikorwa bacu nk’uko tuzazana n’abandi kugira ngo tubagezeho ibintu bitandukanye abantu barusheho kwidagadura.”
Umuyobozi Ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya AfrikaStream, Rubagumya Dona, yavuze ko iki ari igitekerezo kigamije gufasha abantu gukomeza gukurikira gahunda zibera kuri televiziyo bitabasabye kwicara hamwe.
Ati “Iyi ni televiziyo igendanwa igenewe abantu bose bakoresha umurongo wa MTN, izabafasha kuba bakurikirana televiziyo zitandukanye zikorera mu gihugu banyuze kuri iyi ‘application’ aho baba bari hose.”
“Iki ni igitekerezo cyaje cyigamije gukemura ibibazo dusanganwe kuko ibihe tugezemo abantu ntibakigira umwanya wo kureba televiziyo mu ruganiriro rwabo kandi hari igihe biba ngombwa, ni uko twahisemo kuzana iyo serivisi.”
MTN Rwanda yemeza ko Y’ello TV izafasha abashaka gukurikirana amakuru atandukanye n’abashaka kugira ibyo basangiza abandi, ibi bikazagura imyidagaduro ndetse binakomeze intego bafite yo kwimakaza ikoranabuhanga.
Umuyobozi Ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya AfrikaStream, Rubagumya Dona, yavuze ko iki ari igitekerezo kigamije gufasha abantu gukomeza gukurikira gahunda zibera kuri televiziyo bitabasabye kwicara hamwe
Umukozi muri MTN Rwanda, Tinyinondi Ras, yavuze ko iyi ari imwe mu mishinga MTN ifite yo gufasha abakiliya bayo kugendana n’ikoranabuhanga
Y’ello TV izaba iriho televiziyo zitandukanye zo mu Rwanda
Src:IGIHE
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +250783399900