Abakristu barenga 26 barashwe barapfa abandi benshi barakomereka ,aya mahano akaba yabereye mu gihugu cya Nigeria muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu François-Xavier iherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’iki gihugu,ibi bikaba byakzwe n’abitwaje intwaro bataramenyekana.
Aya marorerwa yabaye kuri iki Cyumweru mu Mujyi wa Owo muri Leta ya Ondo. Guverineri w’iyi Ntara, Arakunrin Akeredolu, yavuze ko ku gicamunsi abantu bataramenyekana binjiye muri kiliziya, batangira kumisha amasasu mu bakirisitu.
Yakomeje avuga ko yashenguwe n’ibyabaye. Ati “Nshenguwe bikomeye n’ubwicanyi bwakorewe abantu bo muri Owo b’inzirakarengane basengerage muri St. Francis Catholic Church uyu munsi.”
Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’abantu bose baguye muri iki gitero, gusa amakuru dukesha Vangard avuga ko barenga 26. Uretse abapfuye, hari n’abashimuswe barimo na padiri wari uyoboye igitambo cya Misa.
Ikibazo cy’ubugizi bwa nabi bwibasira insengero n’abakozi b’Imana muri Nigeria kimaze gufata indi ntera.
Mu cyumweru gishize Umuyobozi w’Urusengero rw’Aba-Methodist mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Nigeria yarashimuswe, aza kurekurwa hatanzwe $240,000.
Ibi byaje bikurikira ikibazo cy’abandi ba padiri babiri bashimuswe mu gace ka Katsina, kugeza n’uyu munsi bo ntibararekurwa.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900