Mu gihugu cya Tanzania hadutse indwara itera abantu guhinda umuriro no kuva imyuna ndetse bamwe bagakurizamo urupfu.
Perezida Samia Suruhu ubwo yagezaga ijambo ku Basenyeri Gatorika bagize ihuriro ry’Afurika (AMECEA) i Dar es Salam, yagarutse kuri iyo ndwara itaramenyekana avuga ko abantu benshi bamaze kuyandura.
Prezida Samia yavuze ko abamaze gufatwa n’iyo ndwara ari benshi ariko nta mubare nyawo yatangaje uzwi w’abahitanywe nayo.
Abayobozi bo muri icyo gihugu bavuga ko iyo ndwara yagaragaye mu burengerazuba bwa Tanzaniya, nk’uko BBC yabitangaje.
Leta ya Tanzania ivuga ko imaze kohereza abantu muri ako gace gahana imbibi n’igihugu cya Mozambique, kugira ngo basuzume iby’iyo ndwara.
Iyo ndwara ijya kumenyekana bwa mbere byaturutse kuri Minisitiri w’Intebe, nyuma y’urugendo aherutse kugirira muri ako gace.
Kubera iyo ndwara hataramenyekana ikiyitera, Perezida wa Tanzania yasabye abantu kwirinda kujya mu mashyamba arimo inyamaswa, kugira ngo zitimuka zikajya aho abantu batuye zikaba zakwirakwiza iyo ndwara iramutse ituruka ku nyamaswa.
Perezida Samiya Suruhu ategereje amakuru azaturuka ku bantu boherejwe mu burengerazuba bwa Tanzaniya kujya gushaka amakuru kuri iyo ndwara, kugira ngo hamenyekane iyo ariyo.
Abaturage ba Tanzania bahagayikijishwe niyi ndwara