Abantu 34 biciwe muri Thailand kuri uyu wa Kane, barashwe ndetse baterwa ibyuma n’uwahoze ari umupolisi, abasanze mu ishuli ry’incuke.
Mu bishwe harimo abana 22. Uwabikoze ni umupolisi wasezerewe mu kazi mu mwaka ushize, ku mpamvu zifitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge. Yanishe umugore we n’umwana, na we ahita yirasa.
Abana bagera kuri 30 ni bo bari kuri iryo shuri ubwo uwagabye igitero yahageraga. Bari bake ugereranyije n’uko bisanzwe, bitewe n’uko imvura nyinshi yabujije bamwe kuhagera.
Reuters yatangaje ko umwicanyi yahageze mu masaha yo gufata ifunguro rya saa sita, abanza kwica abayobozi batanu bo kuri icyo kigo barimo n’umwarimukazi wari utwite inda y’amezi umunani.
Abumvise urusaku rw’ibiturika, ku ikubitiro bagize ngo ni ibishashi by’urumuri biraswe.
Uwagabye icyo gitero yahise yihuta ajya mu cyumba cyari gifunze, aho abana bari baryamye, abica abateye ibyuma.
Amashusho yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye ibiryamirwa by’abana byuzuye amaraso.
Ibikorwa byo kurasa abantu mu ruhame ntibyari bisanzwe muri Thailand, nubwo abatunze imbunda ari benshi ugereranyije n’uko bimeze mu bindi bihugu byo mu karere, kandi gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko bikaba ibintu bisanzwe.
Mu 2020 nabwo umusirikare yishe abantu 29 akomeretsa 57.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu