Mu magambo meza Perezida Kagame yashimye Madamu Jeannette Kagame wizihije isabukuru y’amavuko

Ku isabukuru y’amavuko ya Madamu Jeannette Kagame  umufasha we Perezida Kagame Paul yamushimiye kandi amugaragaza nk’umuntu ufite agaciro k’umuryango we netse n’igihugu muri rusange.

Madamu Jeannette Kagame yizihije isabukuru y’imyaka 60 abaonye izuba dore ko yavutse tariki 10 Kanama 1962.

Mu butumwa Perezida Kagame Paul yacishije ku rukuta rwe rwa yagaragaje ko imyaka 60 ari mike kandi anashimira ko amaze maze kimwe cya kabiri kirenga babana.

Yagize ati “ Isabukuru nziza Jeannette! Imyaka 60 ni nk’aho ari mike. Ibaze ko hashize irenga 30 turi kumwe. Ni bwo twagize umuryango n’igihugu dufite ubu. Buri munsi ni ko usaba gukora byinshi cyangwa byiza kurushaho. Uduhesha umugisha twese!”

Madamu Jeannette Kagame ntiyabyihereranye kuko nawe yasubije ubutumwa bwa Perezida Kagame amushimira.

Ati “Warakoze ku kuba imyaka 33 tumaranye ingejeje ku isabukuru yanjye y’imyaka 60, yaragenze neza. Ntabwo nakwifuza ibirenze umuryango mwiza mfite, igihugu yewe n’abuzukuru beza b’abakobwa. Ndanyuzwe!”

Uyu muryango wa Perezida paul Kagame ni umuryango w’abana bane abahungu batatu n’umukobwa umwe umaze no kubabyarira abazukuru babiri.

Bujuje imyaka 33 bashinze urugo.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *