Umuhanzi Ngabo Médard ‘Meddy’ wizihije isabukuru y’amavuko, yatatswe ubukaka n’umugore we bamaze umwaka urenga biyemeje kubana akaramata amuhamiriza ko yagize umugisha we n’umukobwa wabo Myla wo kumugira.
Mimi Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: ”Umunsi mwiza w’amavuko ku mwami wanjye! Ndi umunyamugisha kukugira iteka. Nsenga Imana ngo yuzuze urukundo n’ibyishimo bitagira ingano umutima wawe iteka;
Nkwifurije indi myaka myinshi navuga byinshi ariko urabizi. Myla ni umunyamugisha kukugira! Iminsi yanjye isumba iyindi ni iyo ndi kumwe na we.”
Meddy yizihije isabukuru y’imyaka 33 kuko yavutse tariki 07 Kanama 1989.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu