Mu Rwanda hagiye kubakwa icyicaro gikuru cy’Ikigo Nyafurika gishinzwe Ubuziranenge bw’Imiti ‘AMA’

U Rwanda rukomeje kuba igicumbi cya service zitandukanye aho n’amahanga asigaye abona ko zimwe muri service zikomeye zagakwiye kugira icyicaro mu Rwanda.

Ubu rero mu Rwanda hagiye kubakwa  Ikigo Nyafurika gishinzwe Ubuziranenge bw’Imiti (AMA) ni imwe mu nkuru zanogeye amatwi ya benshi mu Banyarwanda n’Abanyafurika muri rusange mu mpera z’iki cyumweru aho benshi biteze kubona ubuziranenge mu miti n’inkingo birimo gutegurirwa gukorerwa mu bihugu bitandukanye by’Afurika.

Ni ikigo cyaziye igihe, aho Afurika yatangiye urugendo rwo kwikorera inkingo, imiti n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi, ibihugu byabimburiye ibindi muri urwo rugendo bikaba ari Afurika y’Epfo, ikurikiwe n’u Rwanda, Senegal na Ghana.

Ku wa Gatanu taliki ya 15 Nyakanga ni bwo Inama Nshingwabikorwa y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yabereye i Lusaka muri Zambia, yatoreye u Rwanda kwakira icyicaro cy’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Ubuziranenge bw’Imiti (African Medicines Agency/AMA).

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent witabiriye iyo nama, yashimiye ibihugu byatoye uwo mwanzurowo guha u Rwanda ububasha bwo kwakira iki cyicaro cyitezweho kuba umusingi w’impinduka zikenewe mu rwego rw’ubuzima ku mugabane w’Afurika.

Yagize ati: “Ndashimira ibihugu byose bigize Umuryango wa AU byashyigikiye u Rwanda.”

AMA ni ikigo cyashyizweho n’Inteko Rusange ya AU ya 2019, mu rugendo rwo guharanira kubaka inzego z’ubuzima zishoboye kandi zizewe, ariko agaciro k’iki kigo kabonetse cyane ndetse Abakuru b’Ibihugu by’Afurika bagishyiramo imbaraga guhera mu mwaka wa 2020 ubwo icyorezo cya COVID-19 cyibasiraga Isi yose.

Icyo cyorezo cyashyize ahabona ibyuho byose bigaragara mu rwego rw’ubuzima muri Afurika, aho usanga ahanini inkunga zishyirwamo ari nke ndetse no kuba hatariho ibigo byizewe bikurikirana imikorere n’imikoranire y’ibihugu bigatuma Abanyafurika bahora bateze amabko imiti n’inkingo byakorewe ku yindi migabane.

Mu rugendo rwo gushaka kwihutisha gahunda yo kwikorera imiti, byagaragaye ko icyo kigo na cyo gikwiye gukora vuba ndetse kikongererwa ubushobozi kugira ngo kibashe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’inkingo bikorerwa muri Afurika ku buryo bihangana ku isoko ry’ubuvuzi ku Isi.

U Rwanda ruhawe kwakira icyicaro gikuru mu gihe ruri nomu bihugu byabimburiye ibindi kwemeza amasezerano ashyiraho iki kigo ku wa 7 Ukwakira 2019.

Kugeza mu mpera z’umwaka ushize, ibihugu 17 by’Afurika ari byo Algeria, Benin, Burkina Faso, Cameroon, Tchad, Gabon, Ghana, Guinea, Mali, Mauritius, Namibia, Niger, u Rwanda, Seychelles, Sierra Leone, Tunisia na Zimbabwe ni byo byari bimaze kwemeza amasezeranobinatanga n’inyandiko zisabwa.

Icyicaro gikuru cya AMA kije mu Rwanda mu gihe kandi guhera mu kwezi gushize hatangiye kubakwa uruganda rw’inkingo n’indi miti ku bufatanye n’Ikigo.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ntahwema gusaba ibihugu by’Afurika gutanga umusanzu wabyo mu kongerera ubushobozi iki kigo cyitezweho kugira uruhare rukomeye mu gufasha uyu mugabane kugaragara ku ikarita y’Isi mu rwego rw’ubuvuzi.

Biteganyijwe ko icyo kigo kizagira uruhare mu kongerera ubushobozi inzego z’ubuvuzi muri buri gihugu cy’Afurika ndetse n’inzego za buri Karere mu bijyanye no kugenzura ubuziranenge bw’imiti ikorerwa ku mugabane w’Afurika, kwagura ikwirakwizwa ry’imiti ikenewe kandi ifite ireme.

AMA izanagira uruhare rw’ingenzi mu kubaka ikirere cyiza ku nganda zikorera imiti, inkingo n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi ku mugabane. Ni cyo kigo cya kabiri cyizewe cyibanda ku buzima nyuma y’Ikigo cy’Afurika gishinzwe kurwanya Indwara (Africa CDC).

 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *