Mugabo Diocles yaserukanye imyenda idasanzwe mu irushwanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi(Amafoto)

Mu Intara y’amajyepfo hakomereje amarushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi,Mugabo Diocles aserukana umwambaro udasanzwe aho watangariwe nabatari bake.

Aya marushanwa agamije ushakisha no gushyigikira impano z’urubyiruko rya ArtRwanda-Ubuhanzi,aho mu ntara zose zigize igihugu iyi gahunda igomba kuhagera.

Mugabo Diocles yahatanye ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo aho irushanwa ryabereye mu Karere ka Huye kuva ku wa 30 Kanama kugeza ku wa 2 Nzeri 2022.

Mu cyiciro cyo kumurika imideli niho uyu musore yigaragarije ku wa 1 Nzeri 2022 ubwo yacaga imbere y’akanama nkemurampaka akerekana ubuhanga mu guhanga no ku murika imideli.

Nkuko uyu mwenda wagaragaraga,ukoze mu makarita bakina ndetse n’imifuniko ipfundikira inzoga zitandukanye ibi byose bika byari bidodeye ku mwenda,Mugabo Diocles akaba yerekanye ubudasa mu bari baraho.

Uyu muhanzi washimiwe igitekerezo yagize yari anitwaje agakapu yadoze mu gakarito kabikwamo amakarita nk’uburyo bwo kujyanisha imyambaro ye n’icyo yari yitwaje.

Umushinga ArtRwanda-Ubuhanzi, ikiciro cya kabiri watangirijwe mu Karere ka Rubavu ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, aho ugomba kuzenguruka uturere twose tw’u Rwanda hashakishwa urubyiruko rufite impano kurusha abandi.

Ni umushinga ugamije kugaragaza no gushyigikira urubyiruko rw’Abanyarwanda bafite impano zibarizwa mu cyiciro cy’Inganda Ndangamuco, ndetse ukazafasha urufite impano zidasanzwe mu Bugeni, Indirimbo n’Imbyino, Imideri, Ikinamico n’Urwenya, Filimi, Gufata amafoto hamwe n’ubusizi n’Ubuvanganzo, kwigaragaza no kuzibyaza umusaruro.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *