Uwizeyimana Elie amaze iminsi itatu agwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu Mudugudu wa Gitega mu Kagari ka Ngaru mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga.
Uwo musore w’imyaka 19 y’amavuko yagwiriwe n’icyo kirombe ubwo yacukuragamo amabuye y’agaciro ku wa Mbere tariki ya 14 Gashyantare 2022 none kumukuramo bisa n’ibyananiranye kandi nta cyizere cy’uko yaba agihumeka.
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko icyo kirombe cyaguye hari abantu barenga 10 bahita birukanka barahunga ariko Uwizeyimana kiramugwira kuko yari yinjiye imbere ntiyamenya ko kigiye kuriduka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Ruzindana Fiacre, yavuzeE ko kugeza ku mugoroboba wo kuri uyu wa Gatatu batashye bataramubona kandi nta cyizere bafite cy’uko bazasanga ari muzima.
Ati “Kuva ejo twashyizeho imashini idufasha gucukura ariko tukagira ibyago bikongera bigatenguka. Kugeza ubu ntituramubona kandi nta cyizere dufite cy’uko yaba akiri muzima.”
Uwizeyimana yari akiri umusore abana n’ababyeyi be, yakoreraga imwe muri sosiyete zahawe uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Muhanga.