Nshuti Muheto Divine yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022 mubakobwa 19 bari bahatanye mu ibirori byo gu byabereye muri Intare Conference Arena aho byatangiye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Werurwe 2022, bisozwa mu rukerera rwo ku Cyumweru.
Uyu nyampinga w’imyaka 18 yitabiriye Miss Rwanda yatangiye mu majonjora ahagarariye Intara y’Iburengerazuba aho yanyuze mu ijonjora ryabereye mu Karere ka Rubavu ku wa 30 Mutarama 2022.
Ni umukobwa wavugishije benshi bamubonye aho bose batangariye ubwiza bwe aho na Miss Jolly nawe wari mu kanama nkemurampaka nawe atabashije kwihangana akarikocora agira ati”uri mwiza rwose.”
Uyu mukobwa yatotanyijwe mu bakobwa 19 nk’uhiga abandi uburanga, ubwenge n’umuco. Yabaye Nyampinga wa 12 watowe mu mateka y’iri rushanwa ku butaka bw’u Rwanda.
Dore ibyiciro by’amakamba n’abakobwa bayegukanye.
Umukobwa wahize abandi mu kugira ubumenyi mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere [Reproductive
Health] ni Bahali Ruth [Nimero 3]. Yahembwe na HDI.
Umukobwa wahize abandi mu irushanwa ryo gukora siporo [Miss Talent]. Uwimana Marlene [Nimero 39].
Yahembwe miliyoni 2.4 Frw.
Umukobwa wegukanye ikamba ry’uberwa n’amafoto [Miss Photogenic] ni Mugabekazi Ndahiro Queen
[Nimero 42]. Yahembwe Miliyoni 2.4
Umukobwa wegukanye ikamba mu kugaragaza impano Saro Amanda [Nimero 48].
Umukobwa wagize igikundiro kurusha abandi [Miss Popularity 2022] yabaye Nshuti Divine Muheto(Numero 44)
Umukobwa wegukanye ikamba ry’umuco [Miss Heritage] ni Ruzindana Kelia yahembwe na Bralirwa
binyuze muri Primus
Umukobwa ufite umushinga urimo agashya [Most Innovative Project] yabaye Uwimana Jeannnette
[Nimero 68].
Igisonga cya kabiri yabaye Kayumba Darina
n’aho igisonga cya Mbere yabaye Keza Maolithia.
Iri rushanwa ry’ubwiza mu Rwanda ryatangiye mu 1993, icyo gihe Nyampinga yabaye Miss Uwera Dalila, ryambitswe Bahati Grace mu 2009, mu 2012 rihabwa Kayibanda Mutesi Aurore, mu 2014 ryambikwa Akiwacu Colombe, Kundwa Doriane arihabwa mu 2015, Mutesi Jolly atorwa mu 2016.Ikamba rya 2017 ryegukanywe na Iradukunda Elsa, irya 2018 ryahawe Iradukunda Liliane, 2019 amahirwe yasekeye Nimwiza Meghan, akurirwa mu ngata na Nishimwe Naomie mu 2020 mu gihe irya 2021 rifitwe na Ingabire Grace.
Abo mu muryango wa Nshuti Muheto Divine bari baje kumushyigikira
Muheto yahwe n’ikamba ry’uwakunzwe cyane n’abantu(Miss Popularity 2022)
Umuryango mugari wa ba Nyampinga b’u Rwanda, batwaye amakamba mu bihe bitandukanye.