Mukansanga Salima akomeje kwandika amateka muri FIFA

Mukansanga Salima Rhadia Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi umaze kwandika izina mu basifuzi bigitsina gore,yashyizwe ku gifuniko (cover) cy’igitabo cy’amategeko ngengamyitwarire avuguruye y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

FIFA yatangaje ibi ibi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2023 ubwo yatangaza ivugururwa rya zimwe mu ngingo zigize amategeko mbonezabupfura n’amategeko ngengamyitwarire igenderaho.

FIFA yavuze ko yifashishije abafatanyabikorwa batandukanye barimo Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abunganizi mu by’amategeko y’Umupira w’amaguru, mu kuvugurura amategeko mbonezabupfura n’amategeko ngengamyitwarire igenderaho.

Zimwe mu ngingo z’ingenzi zibanzweho muri iri vugurura rigamije kurinda umupira w’amaguru n’imigendekere yawo harimo ivuga ko “ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gutotezwa no gukoreshwa ibidakwiye ntibifite igihe birangirira”.

Kuri ibi, FIFA yavuze ko yiyemeje kurinda cyane abakorerwa ivangura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ikindi ni uko “abahohotewe bafite uburenganzira bwo kujuririra imyanzuro yafashwe.”

Icya gatatu cyagaragajwe n’ikijyanye no “kongera imbara mu gukora iperereza ku bagira uruhare mu kugena ibiva mu mikino (match-fixing), hagashyirwaho akanama kabishinzwe”, ababigaragaweho bagafatirwa ibihano.

Amashyirahamwe y’umupira w’amaguru agize uru rwego ruyobora ruhago ku Isi yategetswe kujya amenyesha ibyemezo byafashwe ku bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina no kugena ibiva mu mikino.

FIFA yavuguruye kandi ibijyanye n’amategeko ajyanye no kwishyura k’uruhande rwatsinzwe mu kirego, ivuga ko hazajya habaho inyungu ya 18% y’umwenda utarishyuwe ku mwaka.

Yagennye kandi ko mu gihe uruhande rusabwa kwishyura, rugaragaje ko rwakoze ibisabwa, ruzajya ruhita rukurirwaho ibihano.

Iyi myanzuro yemejwe mu nama ya FIFA yabaye ku wa 16 Ukubazo 2022, igomba gutangira gukurikizwa kuri uyu wa 1 Gashyantare 2023.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *