Mukansanga Salima akomeje kwesa imihigo,ubu yamaze guhamagarwa mu basifuzi 3 babagore bazasifura igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022

Bwa mbere mu mateka ya ruhago mu myaka 92, FIFA yahisemo abasifuzi 3 b’abagore bari mu basifuzi bazasifura igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022.

Ibi bikaba byahaye amahirwe Mukansanga Salima Umunyarwandakazi umaze kwandika amateka mu gusifura umupira w’amaguru haba uwabagore ndetse n’abagabo.

Abasifuzi babagore bashyizwe k’urutonde harimo,Stéphanie Frappart (France)Salima Mukansanga (Rwanda) Yoshimi Yamashita (Japan)

Mu kwezi kwa Mutarama 2022 ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa (CAF) ubwo habaga amarushanwa ry’amakipe y’ibihugu y’abagabo (CAN)uyu munyarwandakazi yari mubasifuzi basifuye aya marushanwa aho umukino wambere yasifuye wahuje ikipe ya Zimbabwe yatsinze Guinea 2 – 1

Mukansanga yayoboye uyu mukino afatanyije n’abagabo Olivier Safari wo muri RD Congo na Lahcen Azgaou wo muri Maroc bari abasifuzi bo ku ruhande. Impamvu y’izi mpinduka ntiyatangajwe kugeza ubu.

Ni ubwa mbere umusifuzi w’umugore yari ayoboye umukino w’amakipe y’abagabo mu gikombe cy’Afrika kuva aya marushanwa yatangira mu myaka 65 ishize.

Umuyobozi w’abasifuzi muri CAF, Eddy Maillet yatangaje ko iki ari “igihe cy’amateka” mu kunoza no guteza imbere abasifuzi muri Afurika, nk’uko bivugwa n’urubuga rwa CAF.

Avuga kuri Mukansanga, Maillet yagize ati: “Uyu mwanya ntabwo ari uwa Salma gusa ahubwo ni uw’umukobwa wese ukiri muto muri Afrika ufite ishyaka ry’umupira w’amaguru kandi wibona nk’umusifuzi mugihe kizaza.”

Amateka ya Mukansanga Salima

Salma avuka i Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda, yifuzaga kuzaba umukinnyi wa basketball ariko ntiyabigiramo amahirwe, yiga umwuga w’ubuforomo ariko kubera gukunda imikino asaba gukora amahugurwa y’abasifuzi mu 2008. Ni aho byatangiriye.

Mu myaka ya 2010 kuzamura yatangiye kuboneka asifura imikino y’abagabo muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, byari ibidasanzwe. Yarabikomeje kugeza ubwo ageze ku rwego rwo kuba umusifuzi mpuzamahanga.

Yayoboye imikino mpuzamahanga itandukanye y’abagore muri Africa, mu 2018 yasifuye igikombe cy’isi mu bagore batarengeje imyaka 17 cyabereye muri Uruguay.

Mu 2019 yasifuye igikombe cy’isi mu bagore cyabereye mu Bufaransa, ubu ari ku rutonde rw’abazatoranywamo gusifura igikombe cy’isi cy’abagore cya 2023 muri Australia na New Zealand.

Umwaka ushize, Salma Mukansanga yasifuye imikino Olempike yabereye i Tokyo mu Buyapani, niwe munyarwanda wa mbere wari usifuye iyi mikino.

Gusifura umupira w’amaguru ubu niwo mwuga umutunze, nubwo bwose yigiye kuba umuforomokazi ku rwego rwa A0, nk’uko yagiye abitangaza mbere.

Akomeza kuri Mukansanga, Maillet yagize ati: “Turabizi ko ku mugore, byabaye ngombwa ko arenga inzitizi zikomeye kugira ngo agere kuri uru rwego kandi akwiye gushimwa cyane.”

Ku mukino wa mbere umugore yasifuye mu gikombe cya Africa tariki 10 z’uku kwezi kwa Mutarama hagati ya Guineya na Malawi mu mujyi wa Bafoussam, Salma Mukansanga yari umusifuzi wa kane (4).

Mukansanga Salima

May be an image of 1 personYoshimi Yamashita (Japan)

May be an image of 1 person and standingStéphanie Frappart (France)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *