Muri 500 turabura bisi 271,hari kuvugutwa umuti utuma ikibazo k’imirongo y’abagenzi kibonerwa

Umujyi wa Kigali watangaje ko hakenewe imodoka zirenga 500 zo gutwara abantu mu buryo rusange, kugira ngo ikibazo cyo gutwara abagenzi kibonerwe umuti muri uyu mujyi.

Ni nyuma y’uko hirya no hino muri gare zitegerwamo imodoka mu mujyi wa Kigali hakomeje kugaragara imirongo miremire y’abategereje imodoka, aho bavuga ko zitinda kuboneka bagakererwa akazi cyangwa kugera aho bagiye.

Umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali, Emmanuel Asaba Katabarwa, yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu kuri iki cyumweru ko ikibazo gihari ari icy’amabisi make ari na yo mpamvu RURA yasabye ufite bisi kuyizana ikajya gutwara abantu.

Katabarwa yavuze ko inyigo yakozwe yagaragaje ko mu Mujyi wa Kigali hakenewe bisi 500 zirengaho ziri mu byiciro bitandukanye, zirimo iy’imyanya 70, iya 39, iya 29.

Ati “Muri 500 turabura bisi 271, turimo gushaka bisi twongeramo hanyuma dukomeza n’ibiganiro tureba ni iki nka leta twakora kugira ngo twunganire bagenzi bacu cyane cyane ko twabonye ko bisaba ingufu nyinshi.”

Umujyi wa Kigali kandi urimo kubarura bisi zishobora kunganira muri iyi gahunda harebwa uko zingana, imyanya zifite n’aho zishobora kujya gukorera.

Umuyobozi ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Fabrice Barisanga, yavuze ko ikindi gituma mu gutwara abagenzi harimo ikibazo ari uko hakigenderwa ku nyigo yashingiweho hasinywa amasezerano yo gutwara abantu mu 2013 kandi yaragombaga kurangira mu 2018.

Ati “Abanyamujyi bariyongereye, bivuze ko abakeneye imodoka biyongereye. Ikindi ni imiturire, uko dutuye mu gitondo imodoka zigenda icyerekezo kimwe, nimugoroba zikagenda ikindi cyerekezo, ni ukuvuga ngo iyo igiye igaruka irimo ubusa. Ikindi ni serivisi, uko abatwara abantu bafite ubushobozi bwo kubatwara”.

Mu 2019, RURA yatanze isoko ryo gutwara abantu mu buryo rusange. Katabarwa yavuze ko isesengura ryagaragaje ko nta mushoramari wujuje ibisabwa byari byashyizwe mu isoko.

Harimo ko ushaka isoko ryo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali aba afite bisi 500 atari ukuvuga ngo azerekana uko azazigura, zirimo izitwara abantu 70, iz’abantu 39 n’iz’abantu 29.

Ati “Ni ikibazo cy’ubushobozi, ni byo turimo gushakira igisubizo, yaba ari ugushaka abandi bashoramari bafite ubushobozi, yaba ari ugufasha aba barimo uburyo bazamura ubushobozi bwabo. Turakorana n’abatwara abagenzi, mu gihe cya vuba RURA iratangaza imodoka ziyongereye”.

Yongeyeho ko “Turimo gufatanya na RURA, RTDA, Mininfra, mu kureba uburyo mu bashoramari bari mu gihugu bashakisha bisi zose zishobora kuba zihari zitakoreshwaga aho zakoraga cyangwa zakoreshwaga uko bidakwiye, kureba uburyo ki zaza kunganira abangaba batatu basanzwe bakora”.

Ikindi kibazo cyagaragajwe mu gutwara abagenzi ni icyo gutanga amakuru ku bagenzi n’imicungire ya bisi zihari kuko ‘uyu munsi hari igihe bisi ziba ziparitse hari uwayibuze’.

Ku rundi ruhande ariko, Innocent Twahirwa uyobora Jali transport Ltd, ifite zone ebyiri muri enye ziri mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko ikibazo barimo kukiganiraho ariko hakenewe imihanda yihariye izo bisi zizanyuramo.

Ati “Twatumije imodoka, mu mpera z’uyu mwaka ziraba zihageze. Turateganya gutumiza imodoka 70 ziyongera ku zo twari dusanganywe. Ubundi muri zone zacu dufite imodoka 202”

Akomeza avuga ko icyo bakeneye ari uko babona imihanda bakoreramo izabafasha.

Ati “Hakwiye gutangwa imihanda mu gihe cy’amasaha ya nimugoroba kandi umujyi wa Kigali ugakwirakwiza ibikorwa n’ahandi hantu kuko usanga abantu bose bajya gushaka serivisi mu mujyi rwagati na Nyabugogo”.

Mu mujyi wa Kigali hari imihanda irimo gusanwa igenda ifasha, hari ibilometero 215 birimo kubakwa n’umujyi kugira ngo hongerwe aho imihanda yagera. Ibi bizagabanya ubucucike bw’imodoka n’umushoramari yihute byongere inshuro atwara abantu.

Mu 2013, Umujyi wa Kigali n’Urwego Ngenzuramikorere binyuze muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, hatanzwe isoko ku bigo byifuzaga gutwara abantu n’ibintu mu Mujyi wa Kigali.

Icyo gihe ibigo byatsinze ni bitatu bya birimo icya KBS [Kigali Bus Services], RFTC [Rwanda Federation of Transport Cooperatives] ndetse na Royal Express.

Icyo gihe [mu 2013] abatuye Umujyi wa Kigali banganaga na 11000,000 [miliyoni 1,1] mu gihe kuri ubu bageze kuri miliyoni 1,6.

Ni mu gihe imihanda yakoreshwaga uwo mwaka ugereranyije n’uyu munsi hiyongereyeho ibilometero 150.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *