Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, cyatangaje muri Gashyantare 2022 ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi mu Rwanda byiyongereyeho 4,2% ugereranyije n’uko byari bihagaze mu kwezi nk’uko mu 2021.
Imibare yashyizwe hanze n’iki kigo kuri uyu wa Kane tariki 10 Werurwe2022, igaragaza ko muri Mutarama 2022 izamuka ry’ibiciro ryari riri kuri 1,3%.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 4,2% muri Gashyantare 2022 ni ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 10,9% n’ibiciro by’ibikoresho byo mu nzu, isuku no gusana byiyongereyeho 12.3%.
Iyo ugereranyije ukwezi kwa Gashyantare n’ukwa Mutarama 2022, usanga ibiciro byariyongereyeho 3,3%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’binyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4,6%, n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 6,1%.
Muri Gashyantare 2022, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 5,8% ugereranyije na Gashyantare 2021. Muri Mutarama 2022 ihindagurika ry’ibiciro mu mijyi byari ku kigero cya 4,3%.
Bimwe mu byatumye ibiciro mu mijyi byiyongeraho 5,8% muri Gashyantare ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 7,9%, iby’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 4,8%, iby’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,5%.
Muri Gashyantare 2022, ibiciro mu byaro byo byazamutseho 3,1% ugereranyije na Gashyantare 2021. Ihinduka ry’ibiciro mu byaro muri Mutarama 2022 ryari ku kigereranyo cya 0,8%.
Bimwe mu byatumye ibiciro byo mu byaro bizamukaho 3,1% ni ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 4,9% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 16,3%.
Iyo ugereranyije Gashyantare 2022 na Gashyantare 2021, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 5,3%. Wagereranya Gashyantare 2022 na Mutarama 2022, ibiciro byiyongereyeho 1,8%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,7% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 2%.