Mu gihugu cya Congo muri Teritware y’a rutshuru, chefferie y’a bwito, groupement ya bishusha,umutwe wa mai mai wiraye mu maduka yabacuruzi bafatwa nkabatutsi kuberako bavuga ikinyarwanda maze barayasahura ndetse banamenagura bimwe mu bicuruzwa ,aho bamwe banafashwe bagaterwa ibyuma nuyu mutwe.
Aya mahano yabaye ejo tariki 5 Ugushyingo 2022 mu masaha ashyira saa munani aba bacuruzi bakaba bahorwaga ko ari abatutsi bifitanye isano no kuba bavuga ikinyarwanda, aho bashinjwa ko ari abanyarwanda.
Iki gikorwa cyabaye ingabo za FARDC zirebera bigaragaza ko zishyigikiye iki gikorwa,aho zavugagako bari gutwara ibya adui izina bahaye abo bita abatutsi mu gihugu cya Congo.
Muri uyu mwaka, ibikorwa byihohoterwa rikorerwa ubwoko bwabatutsi rikomeje kwiyongera nyuma y’umutwe w’inyeshyamba M23 wongeye kwiyongera , kuri ubu ukaba urwana n’ingabo za leta mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cya Congo kimaze guteza ikibazo aho Leta ya Congo ibyegeka ku Rwanda ivuga ko leta y’u Rwanda ishyigikiye umutwe wa M23 ibi bigaha abaturage ba Congo guhohotera umuntu wee uvuga ikinyarwanda ubarizwa muri Congo.
Hmaze iminsi haba inama zitandukanye ziga kuburyo habaho ubwumvikane hagati ya Leta ya Congo ndetse na M23 aho muri iyi minsi imirwano isa niyatanze agahenge gusa bavuga ikinyarwanda bita abatutsi mu gihugu cya Congo bo ntibahwema gukorerwa ihohoterwa nabamwe mu baturage ba Congo.
Kugeza ubu, umuvugizi w’umutwe wa M23 yasohoye itangazo rimenyesha ko witeguye “guhagarika ibikorwa no gusubira inyuma” bigendanye n’ibyasabye n’inama y’i Luanda muri Angola yo mu kwezi gushize.
Inyeshyamba za M23 ubu zigenzura igice kinini cya teritwari ya Rutshuru n’ibice by’iya Masisi mu ntara ya Kivu ya ruguru, kandi zifite ibirindiro muri 20Km mu majyaruguru y’umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’iyo ntara.
M23 yafashe umujyi wa Bunagana uri ku mupaka na Uganda muri Kamena(6) iturutse mu birindiro bya Tchanzu na Runyoni hafi y’ikirunga cya Sabyinyo, ahazwi nk’ibyahoze ari ibirindiro byayo bikuru mu gihe kinini gishize.
Imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta imaze gutuma abarenga 300,000 bata ingo zabo bagahunga kuva yatangira mu ntangiriro z’uyu mwaka, nk’uko ONU ibivuga.
Mai Mai basahuye amduka yabo bita abatutsi muri Congo pic.twitter.com/rBSbl43QdC
— umuringa.net (@UmuringaNet) December 6, 2022
Mai Mai basahuye amduka yabo bita abatutsi muri Congo pic.twitter.com/09gMS2Rk0C
— umuringa.net (@UmuringaNet) December 6, 2022
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.