Muri teritwari ya Rutshuru hari ubwoba bw’intambara ikomeye

Abaturage bo muri teritwari ya Rutshuru y’intara ya Kivu ya ruguru batangaza ko batewe ubwoba n’umwuka w’intambara ikomeye mu gihe bikekwa ko ingabo za leta ya DR Congo zigiye kugaba ibitero byo kwisubiza umujyi wa Bunagana wafashwe na M23 kuva kuwa mbere.

Ubutegetsi bwa gisirikare bwa Kivu ya ruguru buvuga ko bumaze gutegura ibikenewe byose ngo ingabo zijye kwisubiza umujyi wa Bunagana.

Hagati aho Perezida Félix Tshisekedi yaraye ayoboye inama nkuru y’igihugu ya gisirikare yigaga ku kibazo cyo mu burasirazuba bw’igihugu, nk’uko ibiro bye bibitangaza.

Mu itangazo, umutwe wa M23 – uvuga ko ushaka ibiganiro na leta – watangaje ko ingabo za leta zimaze kohereza abandi basirikare hagati ya 1,000 na 2,000 muri Rutshuru kandi ugira uti: “Ntabwo bazanywe n’amahoro”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *