Ubuyobozi bw’Ikigo BioNTech bwatangaje ko ibikorwa byo gutangira kubaka uruhererekane rw’inganda zikora inkingo zo mu bwoko bwa mRNA muri Afurika bigiye gutangirizwa mu Rwanda taliki ya 23 Kamena 2022.
Ikigo BioNTech cyateguye ikoranabuhanga rigezweho ry’inganda z’inkingo ryitezwe mu Rwanda bitarenze mu mpera z’uyu mwaka. U Rwanda, Senegal, na Ghana ni byo bihugu byateguriwe kubona iryo koranabuhanga rigezweho rrizagezwa ku mugabane w’Afurika ziteranyijwe mu buryo bwa kontineri (BioNTainers), bigatwara igihe gito cyo kuzitunganyiriza ahabugenewe no gutangira kuzibyaza umusaruro.
Buri ruganda muri zo ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora doze zigera kuri miliyoni 50, kandi izo nganda ntizizakora inkingo za COVID-19 gusa kuko zizajya zikora n’inkingo z’izindi ndwara zirimo Malaria, VIH/SIDA n’Igituntu.
Ubuyobozi bwa BioNTech buvuga ko BioNTainers zizaba zageze i Kigali, ahagiye gutangira gutunganywa, bitarenze mu mpera z’umwaka wa 2022 nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizzwe ahagaragara kuri uyu wa Kane taliki ya 9 Kamena.
Icyo kigo, cyakoze inkingo zakoreshejwe mu bihugu byinshi byo mu Burengerazuba bw’Isi ku bufatanye na Pfizer, mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo cyatangije gahunda yo gufasha Ibihugu by’Afurika kwikorera inkingo n’indi miti ariko kigakomeza gukurikirana imikorere y’izo nganda zizajya zitanga umusaruro ufite ibirango by’uko wakorewe muri Afurika.
Ubuyobozi bwa BioNTech bwizeye ko izo nganda nizimara kuzura zizatanga umusaruro ufite ireme ryizewe mu ruhando mpuzamahanga, bikazafasha guhaza ubusabe bw’inkingo n’indi miti bikenerwa mu bihugu by’Afurika buri mwaka.
Byitezwe ko buri ruganda ruzaba rwubatswe ku buso bwa metero kare 800 aho ruzashyirwa hose, rukaba rugizwe na kontineri 12 zigabye mu byiciro bibiri: ahatunganyirizwa imiti n’ahatunganyirizwa inkingo.
Umushinga wo guharanira ukwigira kw’Afurika mu rwego rw’ubuvuzi, watangiye nyuma y’aho icyorezo cya COVID-19 kigaragaje ubusumbane n’ukwikubira bikabije byagaragaye mu kubona no gukwirakwiza inkingo z’icyo cyorezo, ku birebana n’inkingo zatinze kugera muri Afurika kugeza n’ubu umubare w’amabaze gukingirwa ku mugabane ukaba ukiri hasi cyane.
Gusa na none impuguke mu rwego rw’ubuzima rusange bavuga ko ubwitabire bwo kwikingiza no kwirinda icyorezo cya COVID-19 bwanabangamiwe n’ibihuha byagiye bisakara ku mbuga nkoranyambaga, ubushobozi budahagije no kuba abaturage benshi batarabihaye agaciro gakomeye bigatuma n’izo babonye zibapfira ubusa.
Kubaka inganda zikora inkingo n’indi miti ku mugabane w’Afurika bibonwa nk’intambwe ikomeye igiye guhindura mu rwego rw’ubuzima rusange, bityo u Rwanda rwiyemeje gusigasira ubu bufatanye no gutanga umusanzu warwo mu guharanira ko butanga umusaruro ku Mugabane w’Afurika mu buryo burambye.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900