Murumuna wa Riderman yinjiye mu muziki abifashijwe nawe.

Umuhanzi Riderman yinjije mu muziki murumuna we Muhire Landry Bonfils uzwi nka Bobly ndetse kuri ubu yahise asohora indirimbo ye ya  mbere nyuma yaho afashirijwe na mukuru we.

Mu mwaka wa 2018 uyu musore yasohoye indirimbo ye yambere yitwa ‘Feel alright’  ariko ntiyamenyekana nibwo yigiriye inama yo kwegera mukuru we ngo amufashe.

Aganira n’Igihe Bobly yagize ati “Njye urumva inshuro nyinshi mba ndi muri studio mfite uburyo bwo gukora indirimbo, mu minsi ishize rero nibwo mukuru wanjye yemeye kuntera ingabo mu bitugu.”

Bobly avuga ko kuba Riderman yemeye kumushyigikira bizihutisha umuziki we kuko ari umugabo umaze igihe mu muziki kandi uzi buri kimwe umuhanzi asabwa ngo amenyekane.

Bobly yahise asohora indirimbo yise ‘Ikibindi’ yakorewe muri Ibisumizi Records, mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Ma Riva.Mu rugo iwabo Bobly abaye uwa kabiri winjiye mu muziki icyakora bitandukanye na mukuru we ntabwo akora injyana ya Hip Hop.

Riderman yinjije murumuna we Landry Bonfils uzwi nka Bobly mu muziki

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *