Musanze: Umubyeyi akurikiranyweho guhohotera umwana we nyuma y’uko basanze umwana we nyuma akingiranwe mu nzu ahambiriye amaboko yatawe muri yombi

RIB, rwataye muri yombi umugore ukurikiranyweho icyaha cyo guha umwana ibihano biremereye no kumukorera iyicarubozo, aho yaziritse amaboko y’umwana we akoresheje imigozi.

Uwo mugore wo mu Kagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, yafashwe na RIB kuri uyu wa Gatatu nyuma y’uko yari yaburiwe irengero ubwo yari amaze kumenya ko arimo gushakishwa n’inzego z’ubuyobozi zimukurikiranyeho kuzirika umwana we.

Amakuru  dukesha IGIHE avuga ko uyu mugore w’imyaka 30, ku wa Kabiri tariki 5 Mata 2022, aribwo yari yahanishije ibi bihano bikakaye umwana we w’imyaka icyenda amuziza kumwiba amafaranga ibihumbi 5Frw.

Ubwo yari amaze gufatwa kuri uyu wa Gatatu, yemeye icyaha cyo kuboha umwana we amaboko agasiga amufungiranye mu nzu.

 

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko yataye muri yombi uwo mugore ndetse kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Cyuve mu gihe dosiye ye iri gutegurwa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

RIB yaburiye abahanisha abana ibihano bikakaye

Mu bihe bitandukanye Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB rwagiye rutangaza ko rwafunze umubyeyi cyangwa undi uwo ariwe wese akuriranyweho guha umwana ibihano biremereye.

Dr Murangira yibukije abantu bose ko umwana agira uburyo akosorwamo niyo yaba yakoze amakosa. Ibihano bibabaza umubiri ntibyemewe. Ibikorwa nk’ibi ntibikwiriye gukorerwa umwana ndetse n’undi wese.

Ati “Turasaba ababyeyi kwirinda guha umwana ibihano nk’ibi bibangamiye uburenganzira bwe. Umuwana agomba kubahwa, ibihano nk’ibi bigizwe n’ibikorwa by’iyica rubozo ntibikwiriye gukorerwa ikiremwa muntu.”

 

Yakomeje agira ati “RIB irihanangiriza ababyeyi ndetse n’abandi bantu bafite inshingano zo kurera umwana ko uwo ariwe wese uzatanga ibihano ku mwana bimubuza uburenganzira bwe cyangwa bimwangiza ko atazihanganirwa, agakurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.”

Uwo mugore aramutse ahamijwe n’Urukiko icyaha cyo guha umwana ibihano bikomeye no kumukorera iyicarubozo ashobora guhanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 ariko itarenze 25.

Amategeko ateganya ko umuntu uhoza umwana ku nkeke cyangwa akamuha ibihano biremereye ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu ndetse akanacibwa ihazabu y’ibihumbi 200 Frw ariko itarenze ibihumbi 300Frw.

 

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *