Tutu wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel yaguye mu Mujyi wa Cape Town.
Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, yatangaje ko urupfu rwa Tutu rwashenguye igihugu kubera uburyo yitanze ngo kibeho mu mahoro n’ubwigenge.
Uyu musaza yari amaze imyaka irenga 20 afite uburwayi bwa Cancer. Yari umuntu wiyemeje guhirimbanira amahoro aho ariho hose ku Isi cyane ku mugabane wa Afurika.
Nelson Mandela yigeze kuvuga ko Tutu ari umuntu utagira ubwoba bwo kuvuganira abadafite kirengera. Yarwanyije mu buryo bweruye akarengane, ubukene, irondamoko n’ibindi byose bibangamira ikiremwamuntu.
Musenyeri Desmond Tutu wafatwaga nk’intwari mu mateka ya Afurika y’Epfo, yitabye Imana ku myaka 90 y’amavuko.