Museveni akomeje gucyekwaho ko yaba atera ingabo mu bitugu M23. Inkuru irambuye>>>

Itsinda ryoherejwe n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye (UN) gashinzwe umutekano ryasanze Perezida Yoweri Museveni i Kampala rimubaza ku makuru y’uko ingabo za Uganda zaba zifasha umutwe witwaje intwaro wa M23.

Iri tsinda ryari riyobowe n’umuyobozi komite ishinzwe ibihano muri aka kanama, Michel Xavier Biang, ryageze muri Uganda nyuma yo kuva i Kinshasa n’i Kigali, aho ryari riri mu iperereza ry’ikibazo cy’imirwano y’ingabo za Leta ya RDC na M23.

Mu kiganiro cyabereye kuri Commonwealth Resort Hotel kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2022, nk’uko Chimpreports yabitangaje, Museveni yasabwe kugira icyo avuga kuri iki kirego Uganda ihurizwamo n’u Rwanda.

Uyu Mukuru w’Igihugu yabwiye iri tsinda ko nta buryo na bumwe ingabo za Uganda zifashamo M23, kandi ko ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba ufite ubushobozi bwo kubikoraho iperereza, ukamenya ukuri.

Mu ijambo rye yavuze  ati: “Afurika y’iburasirazuba iyobowe na Kenya ntabwo yananirwa kubikoraho iperereza ngo ibimenye. Twajyayo, tugakora iperereza, tukazana amakuru, aho guhangana n’ibi birego bitazarangira.”

Museveni yavuze ko n’ubwo Uganda n’u Rwanda biri gushinjwa gufasha M23, hari ubwo imitwe y’inyeshyamba ibona intwaro izikuye mu gisirikare cya RDC. Ati: “Mbere y’uko tujyayo, hari ubwo ADF yagabaga ibitero ku gisirikare cya Congo, ikabona intwaro.”

Perezida wa Uganda ateye utwatsi iki kirego mu gihe na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, yabyamaganye inshuro nyinshi, asobanura ko ikibazo cya M23 gifite umuzi wacyo Leta ya RDC yananiwe kurandura, ikegeka intege nke zayo ku bihugu by’abaturanyi.

Amakuru iri tsinda rikuye muri ibi bihugu uko ari bitatu rizayashyikiriza akanama ka UN gashinzwe umutekano i New York, nk’uko Biang aherutse kubitangariza Radio Okapi ubwo we na bagenzi be bari bakiri i Kinshasa.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *