Myugariro w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Rwatubyaye Abdul, yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma yo gutandukana n’Ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia.
Addul w’imyaka 25 yakiniye Rayon Sports hagati ya 2016 na 2011, mbere yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Rwatubyaye agarutse muri iyi kipe nyuma y’igihe yaravunitse, kuko amaze amezi arenga atandatu adakina kubera imvune yagize ku gatsintsino ko ku kirenge cye cy’ibumoso.
Uyu musore byavugwaga ko ashobora kwerekeza muri AS Kigali kuko ariyo kipe yari amaze iminsi akoramo imyitozo, gusa ku rundi ruhande, Rayon Sports yongeye kumwisubiza, asinya amasezerano y’imyaka ibiri.
Mu cyumweru gishize yari yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, abajijwe niba bishoboka ko uyu mwaka yakina mu Rwanda, avuga ko bishoboka mu rwego rwo gushaka gusubira mu bihe bye byiza.
Ati “Ntabwo ari ikipe ibonetse yose wenda najyamo, birasaba ko ari ikipe ifite intego, ikina amarushanwa mpuzamahanga.”
Rwatubyaye mu gihe cy’umwaka n’igice uyu musore yamaze muri FK Shkupi, yakinnye imikino 33 atsinda ibitego bine, atanga n’imipira itatu yavuyemo ibitego.Rwatubyaye yakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda arimo Isonga, APR FC na Rayon Sports.
Rwatubyaye asinye amasezerano muri Rayon Sports nyuma yo kurangiza amasezerano muri FK Shkupi
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu