Ndimbati ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Uwihoreye yatawe muri yombi kuri uyu wa 10 Werurwe 2022.
Ni amakuru yahamirijwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yagize ati “RIB yafashe umugabo witwa Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati w’imyaka 51 acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.”
Yavuze ko Ndimbati ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe hagikomeje iperereza kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Ndimbati yatawe muri yombi nyuma y’amakuru amaze iminsi aca ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugore uhamya ko yabyaranye na we impanga n’uyu mugabo ariko akaba yaranze kwita ku nshingano zo kurera abo bana.
Uyu mukobwa avuga ko yasambanyijwe na Ndimbati yabanje kumusindisha ndetse icyo gihe yari atarageza imyaka y’ubukure.
Ndimbati yubatse izina muri Sinema Nyarwanda, by’umwihariko akaba azwi muri filime y’uruhererekane ya Papa Sava.
Ndimbati ari mu maboko ya RIB
Uyu mukobwa aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Kabahizi yavuze ko kugira ngo amenyane na Ndimbati bigere n’aho amutera inda, byatangiye Ndimbati aza kureba umuhungu babaga mu gipangu kimwe ufata amashusho mu mafilime (Cameraman), undi amubwira ko amufana ariko akaba na we yifuza gukina filime, yamubwiye ko azamufasha kuko ari umwana mwiza.
Umunsi umwe yahamagaye Ndimbati amwizeza kumushakira umwanya muri filime, akajya akomeza kumwibutsa, undi aza kumubwira ngo bari bubonane baganire kuko hari umwanya yamuboneye muri filime.
Ati “naramurindiriye mbonye atinze nditahira, njyeze ku murenge wa Gitega arambwira ngo ageze mu mujyi murinde tuvugane, mu modoka ye harimo undi muhungu arambwira ngo agiye kubanza kumugeza aho agiye ubundi tubone umwanya wo kuvugana, yamugejejeyo hanyuma aparika Cosmos, atangira kumbwira ngo ndi mwiza, ambaza abahungu bantereta.”
“Icyo gihe nari nagize isabukuru y’imyaka 17, mu modoka ye harimo inzoga yitwa amarura, afata twa dukombe twa plastic kamwe kagura ijana ansukiramo, arambwira ngo ni amata aba arimo cream na chocolate, ndanywa, ndasinda ibyakurikiyeho naje gusanga ndyamanye na we muri lodge, bwari ubwa mbere nyweye inzoga, n’abo twabanaga barabizi, ni we wazinywesheje bwa mbere, njye nari nziko inzoga zibiha sinari nzi n’uko zisa uretse byeri.”
Yakomeje avuga ko mu gitondo bashwanye Ndimbati amubwira ko amakosa ari ye kuko ari we wamusabye ngo baryamane bitewe n’ibyo yari yanyweye.
Yakomeje avuga ko yakoze akazi ke nk’ibisanzwe, ukwezi gushize agiye kwa muganga asanga atwite, abibwiye Ndimbati amwizeza ko azamufasha.
Ati “Twarahuye abona narakaye, ambaza icyo nabaye, mubwira ko ntwite, ntiyabigiraho ikibazo, arambwira ngo azamfasha, azankodeshereza sinzajya gusebera iwacu nk’abandi bakobwa.”
Yaje kumutwara kubana na mwishywa we i Gikondo ariko baza gushwana kuko atakoraga ibyo yari yaramwereye.
Igihe cyaje kugera asaba Ndimbati ko yamufasha akamushakira umuganga akumuriramo iyo nda cyane ko n’amategeko abyemera ariko Ndimbati amubwira ko atabikora kuko atazi icyo uwo mwana azavamo, ngo aho kuyikuramo we yakwemera agafungwa. Yahise amwohereza iwabo mu cyaro bamaze kumvikana ariko aza gushwana na papa we kuko atari azi ko atwite, bapfuye ko yahoraga yiryamiye.
Yaje gusubira i Kigali gushaka akazi nabwo biramunanira kuko na we imbaraga zari zimaze kugenda ziba nke, yaje kubibwira Ndimbati biba ikiazo kuko yari yaje ngo atarabimubwiye, yaje kujya kwa muganga basanga atwite impanga.
Igihe cyaje kugera arabyara ari nabwo yatangiye guhura n’ibibazo bikomeye kuko nta byo kurya yajyaga abona bihagije, atangira gushwana n’umugore Ndimbati yari yaramuhaye ngo babane, biza kurangira anahavuye amusubiza kwa Bora umucameraman uba Rwarutabura, n’aho atatinze yahise ajya kumukodeshereza Kamonyi nabwo baje kwicwa n’inzara afata umwanzuro wo kujya kumureba iwe Norvege.
Yaje no gufata umwanzuro wo kubibwira RIB byibuze ngo arebe ko hari icyo bamufasha ngo Ndimbati agire icyo amufasha ariko ngo ntiyifuzaga ko bamufunga.
Ndimbati yakomezaga amusaba ko yazamuha abana maze na we akamuha ibihumbi 500 kugira ngo na we ashake icyo akora azasubirane abana afite ubushobozi bwo kubarera.
Ayo mafaranga yamwemereye ntabwo yayamuhaye ariko amufasha kubona akazi, ariko aza kwimwa aburenganzira bwe ari nabwo yafatanga umwanzuro wo kumwambura abana asubira kubana nabo.
Ndimbati avuga ko atanze kumufasha ahubwo uyu mukobwa yamwifuzagamo amusaba ibintu byinshi adafitiye ubushobozi.
Ati “yakubwiye ko se uko yari abayeho atari njyewe wabikoraga? N’iznu abamo ninjye uyishyura, yaraje anjugunyira abana, bari bamaze ukwezi, hashize iminsi 2 yongeye kubanyiba, yaraje hari papa we, abavandimwe be, aravuga ngo arifuza miliyoni 5, bakamukodeshereza inzu y’ibihumbi 300, bakamushakira umukozi ndetse bakamushakira n’akazi yifuza.”
Ndimbati avuga ko n’uyu mukobwa ashobora kuba ari kuri misiyo yo kugira ngo amusebye ndetse ntananizera neza ko 100% ko abo bana ari we babyaranye, yizeye ko nibajya mu mategeko byose bizasobanurwa.
Fredaus uvuga ko yabyaranye na Ndimbati impanga